DORE INSHURO UMUGABO AGOMBA GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA KUGIRA NGO YIRINDE #CANCERYAPROSTATE - IBIVUGWA N'IBITAVUGWA

DORE INSHURO UMUGABO AGOMBA GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA KUGIRA NGO YIRINDE #CANCERYAPROSTATE  - IBIVUGWA N'IBITAVUGWA

Hari byinshi bivugwa ku mibonano ndetse na prostate bimwe usanga ari byo ibindi ari ibinyoma byambaye ubusa. Gusa ikirirho ni uko abagabo benshi bakomeza kugenda barwara indwara za prostate harimo na Kanseri. Akaba ari yo mpamvu uyu munsi twabateguriye iyi nkuru twifashishije ibyo Muganga Safari Bizimana yatangaje abinyujije ku bijyanye n'inki kibazo.

Ubundi Prostate inyuramo umuyoboro w'inkari ariko kandi ikanyanyuramo amasohoro y'umugabo asohora igihe ari gukora imibonano, arotse cyangwa igihe yikinishije.

Uru rugingo rukunze kwibasirwa n'indwara ya Kanseri izahaza cyane abagabo. Mu bushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umugabo asohoye, hari imyanda myinshi iba iri muri uru rugingo isohoka. Iyi myanda kandi ngo iba ishobora gutera Kanseri. Aha akaba ari ho havuye ko mu gihe umugabo asohoye kenshi, aba ari nako asohora ya myanda ikaba yashiramo cyangwa ikaba mike bityo bikaba byamurinda kurwara indwara ya Kanseri ya Prostate.

Ubu bushakashatsi bukomeza bubuvuga ko umugabo usohora nibura inshuro 21 mu kwezi bimufasha kugabanya ku kigero cya 20% ibyago byo kurwara Kanseri ya prostate.

Ibi rero bisobanuye ko niba uri umugabo ukaba udakora imibonano cyangwa se uyikora ntusohore hari ibyago byinshi ko ushobora kuzarwara Kanseri ya Prostate.

Gusohora kandi bigabanya cyane kubyimbirwa kwa Prostate kuko nyine bifasha gusohora imyanda n'uburozi biba biri muri uru rugingo bigatuma rurushaho kugira ubuzima bwiza.

Gukora imibonano kandi bifasha prostate gutunganya imisemburo ya kigabo izwi nka Testosterone, ndetse no kubasha gukorana nayo neza ku buryo nta mpunenge z'uko yazarwara kanseri.

Uretse ibi twavuze haruguru kandi, gukora imibonano kenshi bifasha amaraso gutembera neza mu bice by'ibanga bityo bikabona ibibutunga bihagije kandi n'imyanda igasohoka, iyo imyanya y'ibanga ikora neza hari n'indi misemburo ikorwa harimo n'irinda umuhangayiko ukabije(stress), guhorana akanyamuneza...

Twabibutsa ko akamaro ka prostate ari ugukora amasohoro, aya nayo akaba agenewe gufasha intanga kugira ubuzima bwiza ndetse no kubasha kuzitunga mu gihe zinjiye mu myanya y'ibanga y'umugore kugeza zihuye n'intanga ngore. Ibi bisonuye ko mu gihe Prostate yaba ikora nabi byonyine bihagije kuba byabuza umugabo kugira ubushobozi bwo gutera inda.

Icyitonderwa: iyo tuvuze ko umugabo agomba gukora imibonano kenshi ntibisobanuye kuyikora mu kajagari cyangwa kuyikora utikingiye igihe utarimo kuyikorana n'umugore wawe kuko ibi byagushyira mu zindi ngaruka mbi nko kwandura SIDA, imitezi, mburugu n'izindi nazo akaba ari indwara zanakwica mbere y'uko ugira ikibazo cya prostate. Ikindi ni uko ugomba kwita ku buzima bwawe wirinda kunywa inzoga nyinshi, kurya inyama nyinshi cyane cyane izitukura n'ibindi byangiza ubuzima kuko gukora imibonano gusa ukirengagiza kwita ku buzima bwawe yaba mu mirire, mu myitwarire nko gukora siporo n'ibindi ntacyo byakumarira.

 

Posted On: Nov 12,2025