Dosiye y'amashusho ya Yampano arimo gutera akabiro n'umukunzi we imaze gufunga babiri
Nyuma yo kwakira ikirego cya Uworizagwira Florien wamamaye nka Yampano, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi babiri mu bakurikiranyweho gusakaza amashusho y’uwo muhanzi ari gutera akabariro n’uwitwa Uwineza Diane.
Ni amakuru IGIHE yahamirijwe na Dr. Murangira B. Thierry, Umuvugizi w’uru rwego wanongeyeho ko iperereza rigikomeje ku buryo buri wese ubifitemo uruhare azabiryozwa.
Ati “Nyuma y’ikirego Yampano yatanze ku wa 9 Ugushyingo 2025, babiri bakekwaho uruhare mu gukwirakwiza amashusho ye bamaze gutabwa muri yombi, muri aba harimo Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man wafashwe ku wa 11 Ugushyingo 2025 na Kalisa John uzwi nka K. John watawe muri yombi ku wa 14 Ugushyingo 2025.”
RIB yemeje ko itazahwema gukurikirana abakwirakwiza aya mashusho, yaburiye abayifata
Dr. Murangira yagaragaje ko hari urubyiruko rwiharaje kwifata amashusho bari mu bikorwa by’urukuzasoni birimo no gukora imibonano mpuzabitsina, ariko ugasanga harimo abagize uburangare bwo kuyabika kure cyangwa ugasanga barayahererekanya bityo byamara kujya hanze ugasanga baritana ba mwana birengangije ko ari bo ba nyirabayazana.
RIB yibukije urubyiruko ko rukwiye kujya rwirinda kuba ba nyirabayazana b’igisebo, urubwa no gutakarizwa icyizere no kugaragara nk’ibyomanzi muri sosiyete yacu; bishobora kubabaho bishingiye ku mashusho y’urukozasoni bifata.
Aha Dr. Murangira yagize ati “Nubwo RIB yakurikirana abakekwaho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, ariko hari ingaruka ziba kuri nyir’ukuyifata zidashobora kuburizwamo. Muri zo harimo nko gutakarizwa icyizere, kwamburwa akazi no guseba bikomeye muri rubanda. “
Aha yanaboneyeho umwanya wo kugira inama abafite iyo mico abasaba kujya babanza gutekereza kabiri.
Ati “Abantu rero bafite iyo mico y’ubwomanzi bakwiye kujya babanza gutekereza mbere yo kwishora muri ibyo bikorwa. Bakibaza bati ese biramutse bigiye hanze byanshimisha, nakwitwara nte? Abana banjye, ababyeyi, abavandimwe ndetse na sosiyete muri rusange baramutse babonye ayo mashusho bamfata bate?”
Ni ibibazo Dr. Murangira yavuze ko abifata amashusho bakwiye kujya babanza kwibaza. Icyakora ahamya ko atanumva inyungu abantu bakura mu kwifata amshusho y’urukozasoni.
Ati “Ni ukuri hari igihe umuntu yibaza aho bariya bantu bakura ingufu zo kwifata amashusho y’urukozasoni cyangwa bari mu mibonano mpuzabitsina bakayabika muri telefoni zabo. Ese ubwo baba babika ibiki. Gusa icyo nababwira nuko kwifata no kubika amashuso nk’ayo muri telephone cyangwa ahandi ariho hose, ari nko kwicarira igisasu umunsi umwe kizaguturikana, kigagusenya, kigasenya umwuga wawe (career) kigasenya icyizere n’icyubahiro wari ufite muri rubanda.”
Ku rundi ruhande ariko, Dr. Murangira yavuze ko abantu batajya bigira ku byabaye ku bandi ngo bibe byabasigira isomo, ati “Usanga uyu munsi byabaye kuri uyu, RIB igatanga ubutumwa ndetse bamwe bagafatwa bagafungwa, ejo ukabona abandi bongeye. Igihe kirageze ngo urubyiruko ruve muri ibyo bikorwa by’umwanda bajye mu bikorwa byo kwiteza imbere.”
Abo hanze y’u Rwanda bihanangirijwe
Umuvugizi wa RIB yihanangirije, abantu bari hanze y’u Rwanda boshyoshya abari mu Rwanda ngo baboherereze amashusho runaka y’ubwambure bw’abantu bamwe, kugira ngo bayakoreshe mu gukangisha cyangwa mu biganiro byo ku mbuga nkoranyambaga (X-Space) bagamije kugwiza ababareba, abamenyesha ko bari bakwiye kubireka.
Na bo yabibukije ko mu gihe byaba ngombwa bakurikiranwa kuko ukuboko k’Ubutabera umunsi umwe kwazabageraho.