France Mpundu yambikiwe impeta kuri television

France Mpundu yambikiwe impeta kuri television

Ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryo ku wa 15 Ugushyingo 2025, aho Moctar yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu muhanzi bamenyaniye muri iki kiganiro.

Ubwo yambikaga impeta France Mpundu, Moctar yagize ati “France mukunzi wanjye, nabikubwiye inshuro nyinshi. Kuva nahura nawe nagize amarangamutima adashidikanya kuri wowe. Uyu munsi reka mbikubwire kurushaho, niteguye kuguha igihamya cy’urukundo ngukunda.”

France wabonaga ko atunguwe cyane yahise abwira uyu musore ‘Yego’ maze atega urutoki amwambika impeta. Abayobozi b’iki kiganiro ndetse no ku mbuga nkoranyambaga za Canal+ bose bati “Tubonye ubukwe bw’umwaka.”

Moctar wambitse impeta France Mpundu akomoka muri Niger, ndetse amakuru yizewe avuga ko ava mu muryango ukize, ndetse ufite igisekuru cyo mu bwami bwa nyuma bw’iki gihugu.

Uyu musore ni umwe mu bafite amahirwe menshi yo kwegukana iri rushanwa cyane ko yagiye agaragaza ubuhanga mu kuvumbura amabanga y’abo bahatanye.

Ku rundi ruhande, France Mpundu na Moctar bari muri batandatu bagomba kuzatoranywamo bane bakomeza muri kimwe cya kabiri cy’iri rushanwa ryatangiwe n’abagera kuri 18 baturukaga mu bihugu 16.

Ku wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, nibwo hazamenyekana bane bazaba babashije kwinjira muri kimwe cya kabiri cyo gutsindira arenga miliyoni 50Frw bari guhatanira.

Iki kiganiro gitambuka kuri CANAL+ POP kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu guhera saa 20:15 naho ku wa Gatandatu kigatambuka kuri CANAL+ Magic guhera saa 22:30.

Iki kiganiro cyakomotse ku gikunzwe cyane mu Bufaransa kimaze imyaka igera kuri 18 gitambuka kuri shene za televiziyo nka TF1 na RTL Plug.

 

Posted On: Nov 16,2025