I Kigali humvikanye umutingito uri ku kigero cya 4,5

I Kigali humvikanye umutingito uri ku kigero cya 4,5

Umutingito uri ku kigero cya 4,5 wumvikanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda, harimo n’ibyo mu Mujyi wa Kigali.

Wumvikanye kandi mu Burundi, no mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Wumvikanye ahagana mu Saa Cyenda n’iminota 12.

Umutingito ufite ubukana buri hagati ya 4,0 na 5,0 ufatwa nk’uworoshye. Icyakora ushobora kwangiriza ibintu runaka byegereye aho waturutse.

Ushobora kunyeganyeza nk’inyubako, amadirishya n’ibindi bikoresho bito. Ushobora gutuma inkuta z’inzu zitubatse neza ziyasa.

Bene uyu mutingito ushobora no gutuma habaho inkangu ku butaka buhanamye, ukaba wakwangiriza nk’ibikoresho byoroshye nk’amasahani, ibirahuri banyweramo bishobora guhanuka.

Uramutse uri nko mu nzu uba ugira ngo ni nk’ikamyo iremereye iri kunyura hafi aho. Uyu mutingito ntabwo ufatwa nk’ushobora kwangiriza ibintu cyane.

Inzobere mu bijyanye n’imiterere y’Isi, zigaragaza ko kugira ngo umutingito wangize cyane, bigirwamo uruhare n’birimo imiterere y’aho wabereye, ubukana bwawo, ibikorwaremezo bihari, inshuro wumvikanye n’ibindi.

Umutingito waherukaga kumvikana mu Rwanda ni uwari ku kigero cya 4,2 wumvikanye ku wa 11 Ugushyingo 2025 Saa Kumi na 39. Wumvikanye mu bice by’Uburengerazuba bw’u Rwanda.

Ku wa 28 Nyakanga 2025 Saa Cyenda na 38 na bwo umutingito waturutse mu Kiyaga cya Tanganyika wari uri ku gipimo cya 6,1 wumvikanye mu Rwanda.

Mu ijoro ryo ku wa 4 Gicurasi 2025 na bwo warumvikanye. Icyo gihe habanje uwari ufite igipimo cya 5,4 waturutse mu Kiyaga cya Albert, ukurikirwa n’uwa 4,1 nyuma y’iminota irindwi.

Kugeza ubu, umutingito wamaze igihe kirekire mu Rwanda wari uri ku gipimo cya 6.6, wabayeho tariki 20 Werurwe 1966, ni wo ukomeye wabayeho mu myaka isaga 100 ishize.

Imitingito ikanganye mu Karere u Rwanda ruherereyemo yaherukaga mu 2021 ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, kigatuma abaturage bahaturiye bahunga.

Posted On: Nov 17,2025