Icyo Perezida Macron avuga ku mahame AFC/M23 yasinyanye na Leta ya RDC
Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yatangaje ko yashimishijwe n’intambwe yatewe hagati ya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa AFC/M23 yo gushyira umukono ku mahame aganisha ku nzira y’amahoro arambye.
Aya mahame yashyizweho umukono ku wa 15 Ugushyingo 2025, i Doha.
Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yasobanuye ko inyandiko impande zombi zasinyiye muri Qatar kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2025 igizwe n’amahame umunani aganisha ku gukemura impamvu muzi z’amakimbirane yo muri RDC.
Perezida Emmanuel Macron abinyujije kuri X yatangaje ko yishimiye intambwe yatewe nyuma y’urugendo rurerure hashakwa igisubizo cy’amahoro mu karere.
Ati “Nejejwe n’amasezerano yasinyiwe i Doha hagati ya RDC na M23. Nyuma y’imvune z’igihe kirekire, habonetse inzira igana ku mahoro kuri bose. Ndashimira impande zose bushake bugamije ibyubaka na Qatar ku ruhare rukomeye rwayo. U Bufaransa buzakomeza guharanira amahoro, umutekano no gushyigikira abaturage hagendewe ku murongo w’inama yahurije Akarere k’Ibiyaga Bigari yabereye mu Bufaransa mu Ukwakira.”
Mbonimpa yasobanuye ko buri hame rizagenda riganirwaho kugeza ubwo ingingo zirigize zizubahirizwa, kandi ko hashyizweho ingengabihe ya gahunda zerekeye ku biganiro bizakorwa kuri buri hame.
Yavuze ko mu gihe impande zombi zizaba zimaze gukemura ibibazo bigaragazwa mu mahame yose, ari bwo AFC/M23 na Leta ya RDC bizagirana amasezerano y’amahoro ya rusange.
Yagize ati "Nta kizahinduka ku rubuga cyangwa se ku bikorwa kugeza ubwo aya mahame azaganirwaho, hafatwe umwanzuro wa nyuma w’amasezerano y’amahoro ya rusange. Abaturage bacu bakwihangana, urugendo ruracyari rurerure."
Aya mahame arimo iry’ubwumvikane mu gusubiza inzego za Leta na serivisi zayo mu burasirazuba bw’igihugu, bigakorwa mu byiciro kandi ku bufatanye bwa Leta ya RDC n’ihuriro AFC/M23.
Ihame rya kabiri rivuga ku bwumvikane bwa Leta ya RDC na AFC/M23 mu gufata ingamba z’umutekano z’agateganyo mu rwego rwo kubungabunga ituze ry’abaturage no kurinda abasivili.
Leta ya RDC na AFC/M23 byemeranyije gushyiraho Komisiyo y’igihugu yigenga ishinzwe kwimakaza ukuri, ubwiyunge, gukurikirana ibyaha no gutegura uburyo bwo gusana ibyangiritse.