Ikibuga cy'indege cya Goma kizafungurwa mu opera z'uyu mwaka - Tshisekedi

Ikibuga cy'indege cya Goma kizafungurwa mu opera z'uyu mwaka - Tshisekedi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yijeje Abanye-Congo ko ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Goma kizafungurwa mu mpera z’uyu mwaka.

Iki cyizere yakigaragarije mu nama y’abaminisitiri yabaye ku mugoroba wo ku wa 14 Ugushyingo 2025, nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya.

Mu nama yiga ku mutekano mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari yabereye i Paris tariki ya 30 Ukwakira 2025, Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yamenyesheje ibihugu byayitabiriye ko iki kibuga kizafungurwa vuba kugira ngo cyifashishwe mu bikorwa by’ubutabazi.

Perezida Macron yasobanuye ko iki kibuga nigifungurwa, kizajya kigwaho indege z’ubutabazi gusa, kandi ko zizajya zikigwaho iminsi ibiri mu cyumweru. Yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta ya Qatar kubigiramo uruhare kugira ngo bizashoboke.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot, yasobanuriye abanyamakuru ko ibiganiro bya Doha bisanzwe bihuza intumwa za Leta ya RDC n’iz’ihuriro AFC/M23 ari byo bizafatirwamo umwanzuro udasubirwaho wo gufungura iki kibuga cy’indege.

Perezida Tshisekedi yasabye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani, Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba na Minisitiri w’Ingabo, Guy Kabombo Muadiamvita, gukorana mu myiteguro ibanziriza ifungurwa ry’iki kibuga cy’indege cyane cyane ku buryo indege n’ibikorwa by’ubutabazi bizarindirwa umutekano.

Ikibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe mu mpera za Mutarama 2025 ubwo abarwanyi ba AFC/M23 bafataga Umujyi wa Goma. Kuva icyo gihe ni bo bakigenzura, kandi bamenyesheje umuryango mpuzamahanga ko kitazafungurwa batabigizemo uruhare.

 

Posted On: Nov 15,2025
Tags: