Kayonza: Hamenwe inzoga za miliyoni 38 Frw zashyirwagamo imisemburo itemewe

Kayonza: Hamenwe inzoga za miliyoni 38 Frw zashyirwagamo imisemburo itemewe

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ndetse n’abaturage bamennye inzoga za miliyoni 38 Frw nyuma y’ubugenzuzi bwasanze mu kuzikora hongerwamo ibinyabutabire byangiza ubuzima bw’abaturage.

Izi nzoga zamenwe kumugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Mukarange aho izamenwe zose ari izakorwaga n’uruganda Agasusuruko Tangawizi Ltd.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko impamvu yo kumena izi nzoga ishingiye ku bugenzuzi bwakozwe bureba niba inganda zikora zishingiye ku mabwiriza y’ubuziranenge n’amategeko, basanga hari ibinyabutabire byangiza ubuzima bw’abaturage byongerwamo.

Yakomeje agira ati “Bimwe mu byagaragaye ni uko zimwe muri izi nganda hagaragayemo ko aho bakorera bashyira umusemburo mu nzoga, iyo misemburo ni imwe itemewe ariko hakabaho no kuyishyira mu bigega bya prastique kandi iba ifite ibyakwangiriza ikinyobwa.’’

Yakomeje avuga ko uretse ibi unasanga izi nzoga zinabikwa mu buryo butizewe ku buryo byateza ibibazo abazinywa, uyu muyobozi yasabye abaturage kuba maso bakanywa inzoga zizewe, anasaba izindi nganda kubahiriza ibyo ubuziranenge buteganya.

Ati “Imisemburo ikoreshwa muri buri kinyobwa iba izwi, iyo rero hagize ikindi kiyivangwamo bisobanuye ko bishobora gutera ingaruka ku buzima bw’abantu. Ni yo mpamvu inzego zose zifatanyije zigomba gufatanya kugira ngo ibikorwa nk’ibi tujye tubyirinda. Abaturage bakora inzoga mu buryo butemewe, turabagira inama yo kubireka kuko bishobora no gutera urupfu.’’

Inzoga zangijwe zifite agaciro ka miliyoni 38 Frw aho zabonetse nyuma y’ubugenzuzi bwasize uru ruganda Agasusuruko rufunzwe ndetse hanafatwa ingamba zo kumena inzoga zafashwe zose.

Bamwe mu baturage bavuze ko izi nzoga zamenwe bari basanze bazinywa, ko Leta yatinze kugenzura izi nganda kuko abenshi bakora ibitemewe ari na yo mpamvu izi nzoga zikunze gusindisha abaturage cyane.

Meya Nyemazi yavuze ko bagiye gukomeza ubukangurambaga bereka abaturage inzoga zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, aho ibi bikorwa bizanakomereza ahandi mu yindi mirenge.

Posted On: Nov 18,2025