Kigali: Hafunguwe ikindi kigo cya Control Technique
Polisi y’u Rwanda yafunguye ikigo cya kabiri mu Mujyi wa Kigali cyo gusuzumiramo ubuziranenge bw’ibinyabiziga giherereye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo cyunganira icya Remera.
Ni ikigo gifite ubushobozi bwo kwakira imodoka 450 na moto zipimisha imyuka ihumanya ikirere ituruka mu binyabiziga 200 buri munsi.
Kije gisanga ibindi bine birimo icya Remera mu Mujyi wa Kigali, icya Rwamagana, Musanze, Huye na mobile lane ikunze kwifashishwa mu duce two mu Ntara y’Iburengerazuba.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko iki kigo kigiye gufasha icya Remera byagaragaraga ko gihurirwaho n’ibinyabiziga byinshi.
Ati “Iki kigo kije cyunganira icya Remera byagaragaraga ko kimaze kugira ibinyabiziga byinshi. Abanyakigali bitabira ku bwinshi, ukabona ko hari igihe habagaho umuvundo w’ibinyabiziga.”
“Ije gufasha kugabanya umuvundo wagaragaraga kuri contrôle technique ya Remera ariko noneho ije ifite ubinini buhagije bwo kwakira ibinyabiziga byinshi, ahantu hitaruye hadateza umuvundo kandi bikihutisha na serivisi.”
ACP Rutikanga yagaragaje ko ari na ho honyine hazajya hakira moto zisuzumisha imyotsi ihumanya ikirere kuko nazo zatangiye guhabwa iyo serivisi.
Undi mwihariko ni uko hazajya hakira ibinyabiziga byiganjemo ibitwara ibintu bifite uburemere bw’ibilo 3500 kuzamura, moto n’ibindi bisuzumisha imyotsi ihumanya ikirere.
Yagaragaje ko gukorera isuzuma ibinyabiziga bya moto bigamije gufasha gahunda yo kugabanya imyotsi ihumanya ikirere kandi ko bifasha mu gutuma utwara ikinyabiziga arushaho kugisigasira.
Ati “Ntabwo wavuga ngo ibinyabiziga byose bipimishwe ikigero cy’imyotsi ngo bimwe bisigare kandi na byo bisohora imyotsi. Imyotsi ni imyotsi waba uturutse muri moto na wo ni wo kuko n’ubundi ni moteri. Wenda igitandukanye ni ingano ya moteri n’amavuta akoreshwa.”
Yemeje ko abakoresha ‘contrôle technique’ bagiye kujya banasuzumisha imyotsi imodoka zabo zisohora bakanahabwa icyemezo cy’ubuziranenge cyemeza ko zifite ibipimo bikwiye.
Ni serivisi yatangiye gutangwa ku bigo bikorerwamo ubugenzuzi bw’ibinyabiziga hirya no hino mu gihugu.
Ibyo wamenya ku gupima imyotsi
Icyemezo cyo gupima imyotsi y’ibinyabiziga cyaje nyuma y’uko ibipimo by’umwuka abantu bahumeka mu Rwanda bikomeje kugaragaza ko wanduye, ibintu bigira ingaruka ku buzima bw’abantu cyane cyane ku izamuka ry’indwara zifata mu myaka y’ubuhumekero.
REMA igaragaza ko umwuka wo mu Rwanda ugaragaramo utuvungunyukira twa PM2.5.
Ikinyaburatabire cya PM2.5 kiva mu binyabiziga, kigira ingaruka ku buzima bwa muntu. Utu tunyabutabire tutagaragarira ijisho, iyo umuntu aduhumetse tugera mu bihaha no mu miyoboro y’amaraso, bigatera indwara z’ubuhumekero n’iz’umutima.
Umuyobozi Ushinzwe umushinga wo kugabanya imyuka ihumanya ikirere muri REMA, Eng. Mbonigaba Innocent, yavuze ko mu bugenzuzi bukorwa, hasuzumwa ingano ya twatuvungukira tuba turi mu kinyabiziga mu nzira zisohora umwotsi aho imodoka ikoresha lisansi na moto yakozwe hejuru y’umwaka wa 2005 bafatira kuri 18 naho izakozwe munsi ya 2005 bafatira kuri 30.
Kuri Mazutu ho hafatirwa ku gipimo cya 1,5 aho iri hejuru yacyo iba yatsinzwe.
Tubarimo Alphonse wabaye uwa mbere usuzumishije moto ye imyuka ihumanya ikirere, yagaragaje ko ari ibintu by’ingenzi kugira uruhare mu kugabanya iyo myuka, asaba bagenzi be kwita ku binyabiziga batwara.
Mbarushimana wabaye uwa kabiri mu gusuzumisha moto na we yasabye bagenzi be guharanira kumenya uko ibinyabiziga byabo bihagaze mu gusohora imyuka ihumanya ikirere.
Igiciro cyo gusuzumisha imyotsi kuri moto ni 16.638 Frw, imodoka nto ni 34.940 Frw, imodoka nini ni 51.578 Frw mu gihe imashini zikora imihanda n’izihinga igiciro kizaba ari 49.914 Frw.