Ku ncuro ya mbere Min. Kayikwamba yavuze ibihabanye n'ibya Boss we Perezida Tshisekedi ku birego barega u Rwanda
Ni kenshi Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yumvikana avuga ko intandaro y’umutekano muke uri mu Burasirazuba bw’igihugu cye ari u Rwanda.
Iyo abajijwe impamvu u Rwanda rwaba rufite yo guhungabanya Congo, igisubizo cya Tshisekedi kiba kimwe! Ngo ni uko igihugu cyabo gikungahaye ku mutungo kamere, ku buryo u Rwanda rushaka kwiyomekaho ibice byacyo byo mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi mvugo Tshisekedi yongeye kuyisubiramo ku wa 2 Ugushyingo 2025, mu biganiro yagiranye n’Abanye-Congo baba mu Misiri.
Yabwiye aba baturage be ko u Rwanda na Perezida Kagame bashaka igice cy’uburasirazuba bwa RDC kubera ko gikungahaye ku mabuye y’agaciro, kikagira n’ubutaka burumbuka.
Ati “Intego ye ni ubushotoranyi. Ni ugucamo igihugu cyacu ibice ko kukigarurira, igice cy’iburasirazuba, gifite ubutaka bukungahaye ku mabuye y’agaciro ndetse bwera.”
Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba, aherutse kugirana na Al Jazeera yabajijwe kuri iyi ngingo.
Yabajijwe niba igihugu cye kigishimangira iyi mvugo y’abayobozi y’uko u Rwanda rushaka kwiyomekaho ibice bya RDC.
Mu mvugo yumvikanamo gushidikanya, Kayikwamba yavuze ko iby’uwo mugambi w’u Rwanda atabihamya.
Ati “Ntabwo nshaka gukekeranya ku byo u Rwanda rushaka cyangwa ibyo u Rwanda rudashaka.”
Umunyamakuru yakomeje agira ati “ariko abayobozi banyu, ibi nibyo bintu bavuze? Bavuze ko u Rwanda rushaka gutwara igice cy’u Burasirazuba cya RDC.”
Kayikwamba yahise amuca mu ijambo, mu mvugo yumvikanamo kwinyuramo, aca amarenga ko ibyavuzwe ari ugukekeranya.
Ati “Ikiza hejuru yo gukeka ni ukumenya kandi icyo tuzi ni uko ubutaka bwacu buzakomeza kuguma uko buri, ubutaka bwacu ntabwo buzakorwaho nubwo habaho imbaraga cyangwa igihugu gishobora kuva ku ruhande urwo arirwo rwose.”
Umunyamakuru yongeye kumubaza ati “ariko se muzi ko Abanyarwanda badashaka gutwara igice cy’Iburasirazuba cya RDC?”
Kayikwamba ati “Ntekereza ko imyaka ishize yaduhaye ibimenyetso bikomeye n’ingero zishobora gutuma dukeka iyo (kwiyomekaho ibice bya RDC) ariyo ntego.”
Kunyuranya imvugo kwa Kwayikwamba na Tshisekedi kugaragaza ko iyi mvugo yakwirakwijwe kenshi n’ubuyobozi bwa RDC nta kimenyetso cyangwa amakuru yizewe ishimangiraho, ko ahubwo byose ari ugukeka.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye na Mario Nawfal cyagiye hanze muri Werurwe 2025, yashimangiye ko umutekano w’u Rwanda ari cyo kintu cya mbere kirushishakaje, aho kuba umutungo kamere wa RDC nk’uko bamwe babivuga.
Ati “Uramutse urebye ku rutonde rw’amagana y’ibyo bigo biri aho ari ho hose kuva mu Bushinwa, mu Burayi, Amerika, Canada n’ibindi barimo na twe bo mu Karere, barajwe ishinga n’amabuye y’agaciro yo muri Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100, rwaza ku mpera.”
Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko ikibazo gihari kitari amabuye y’agaciro, ahubwo icyo u Rwanda rufite ari ikijyanye n’umutekano, agaragaza ko bidashoboka ko u Rwanda rwaba rutizeye umutekano warwo mu gihe kirekire, ngo rutekereze iby’amabuye y’agaciro muri iki kibazo. Ati “Icyo cyaba ikintu cya nyuma mu byo twatekerezaho.”