MINISANTE yavuze ku bicurane bikomeje kwibasira benshi cyane cyane abana

MINISANTE yavuze ku bicurane bikomeje kwibasira benshi cyane cyane abana

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko igipimo gisanzwe cy’abandura ibicurane cyiyongereyeho 20%, asaba abaturage kwirinda iyi ndwara ndetse no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe babonye ibimenyetso.

Ni ubutumwa yatangaje ubwo yari mu kiganiro na RBA, nyuma y’aho muri iyi minsi ubwiyongere bw’iyi ndwara bwakomeje kugaragara mu duce dutandukanye tw’igihugu, aho nko mu Karere ka Rubavu abana batatu bahitanwe nabyo.

Dr. Sabin Nsanzimana yahumurije abaturage, avuga ko nta cyorezo gihari, abasaba kwirinda kuko ibi bicurane bishobora gukomeza kwiyongera muri izi mpera z’umwaka.

Yagize ati “Ubutumwa twaha abantu ni uko badakwiye gukuka umutima ko haba hari ikindi cyorezo, ahubwo turabashishikariza kwirinda kwanduzanya kuko umuntu urwaye ibicurane ashobora kwanduza abafite ubudahangarwa buke bakaba baremba.”

Yakomeje avuga ko “Mu bitaro turabona ko abarwayi biyongereyeho 20%, ndetse turateganya ko mu Ukuboza bishobora kuzamuka kurushaho, rero buri wese ni ukubigiramo uruhare kugira ngo ibi bicurane duhangane nabyo mbere y’uko imvura igabanyuka.”

Uyu muyobozi asobanura ko ibicurane nk’ibi bikunze kuza mu gihe cy’imvura.

Dr. Sabin yavuze ko abana cyane cyane bandurira mu mashuri kuko baba bakina begeranye ari naho abaremba bakomeje kwiganza, asaba ababyeyi bafite abana barwaye ibicurane ko bareka bagakira mbere yo kubohereza ku ishuri kuko iyo bageze mu bandi babakongeza bakaba bavamo n’abaremba.

Muri iki gihe cy’imvura, Minisiteri y’Ubuzima isaba abaturage gukaraba intoki bihoraho, gukora imyitozo ngororamubiri, kwambara agapfukamunwa igihe barwaye ndetse no kugana amavuriro mu gihe bagaragaje ibimenyetso birimo nko kugira umuriro mwinshi, kubabara mu gatuza, inkorora idakira, kwitsamura no gucika intege.

Posted On: Nov 17,2025