Mu rukiko Umwarimu “wigishije Munyenyezi” yabwiye urukiko ko atakoze Jenoside
Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza rwatangiye kumva abantu barimo abakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu, bazira icyaha cya Jenoside barimo uvuga ko yigishije Munyenyezi mu ishuri rya CEFOTEC.
Uriya mutangabuhamya yavuze ko amwigisha yari atwite, we n’abandi bashinjuye bavuze ko Béatrice Munyenyezi nta cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi yakoze kuko yari akuriwe atwite inda y’imvutsi.
Béatrice Munyenyezi ari kuburana ubujurire, urukiko rwisumbuye rwa Huye rwamukatiye igifungo cya burundu.
Kuri uyu wa Kane hatangiye kumvwa abamushinjura.
Mu rukiko hinjiye umugabo wari wambaye amataratara, imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda iteye ipasi, akambara inkweto za supuresi, ndetse n’amasogisi magufi.
Imbere y’urukiko ahagaze, umwe mu banyamategeko ba Béatrice Munyenyezi ari we, Me Bruce Bikotwa yahise ahaguruka yegera uriya mugabo asaba urukiko ko mbere y’uko uriya mugabo avuga babaha umwanya bakabanza kuvugana.
Me Bruce Bikotwa ati “Muduhe umuntu wacu tubanze tuvugane.”
Uriya mugabo wari utarivuga imyirondoro ye, na we yasabye urukiko ko bamuha umwanya akabanza akavugana n’abunganizi ba Béatrice Munyenyezi.
Ubushinjacyaha ibyo kubanza kuvugana bwabyamaganiye kure, buvuga ko abavoka ba Munyenyezi bashaka kubanza kumuha amakuru y’umutangabuhamya wavuze ko yari ‘Umunyeshuri muri CEFOTEC’.
Umucamanza yavuze ko uriya mugabo adakwiye kugira ibyo abanza kuganira n’abunganizi ba Béatrice Munyenyezi. Yahise ajya kuri uwo mugabo ati “Ko mbona ufunze, ufungiye iki? Wakatiwe ikihe gihano?”
Uwo mugabo wari uje gushinjura Béatrice Munyenyezi yavuze ko yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu azira icyaha cya Jenoside.
Umucamanza ati “Ntitukikurahije ntufatwa nk’umutangabuhamya ahubwo urafatwa nk’umutangamakuru.”
Uyu mugabo w’imyaka 56 yabwiye urukiko ko yabaye umwarimu mu ishuri rya CEFOTEC yigisha amasomo atandukanye arimo gushushanya.
Yavuze ko yigishije Béatrice Munyenyezi atwite, kandi ko nk’ishuri ryigenga ryakiraga n’abantu batwite. Yavuze ko Munyenyezi amuzi nk’umwana w’umuhanga wazaga mu banyeshuri batanu ba mbere.
Yabwiye urukiko ko yumvise ko umugabo wa Munyenyezi Béatrice ari we Arsene Shalom Ntahobari yari yarateye inda umukobwa wigaga i Gitwe aza kuba i Huye arabyara, maze yongera kumubona atwite anamwigisha mu ishuri ryo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
Ati “Najyaga numva izina Munyenyezi Béatrice gusa namumenye neza mwigisha muri CEFOTEC, mu mwaka wa 1993 mu mwaka wa gatanu, nkomeza kumwigisha mu mwaka w’1994 mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye.”
Umucamanza ati “Ni iki cy’umwihariko gituma wibuka Béatrice Munyenyezi?”
Umutangamakuru ati “Umuryango wa Béatrice Munyenyezi yashatsemo twajyaga tugenderana.”
Uriya mutangamakuru yemeje ashize amanga ko azi Béatrice Munyenyezi atwite kuko yamwigishaga.
Yabajijwe icyamubwiye ko Munyenyezi yari umuhanga.
Asubiza gira ati “Twe nk’abarimu twajyaga tuganira abana b’abahanga n’abaswa.”
Uyu mutangamakuru wumvise ibyo avuga ndetse unamureye inyuma ni ‘Intellectuel’ (umuntu wize). Umucamanza yamubajije ati “Hari icyo utabwiye urukiko warubwira?”
Umutangamakuru ati “Uriya mudamu ukuntu yari amaze ntiyari gukora Jenoside, kuko no kuri bariyeri ya hoteli IHURIRO sinahamubonye, twakoze ibyaha ariko uyu mumama wari utwite ntabyo yakoze, yari afite imyitwarire myiza.”
Umushinjacyaha yahise yongera asaba ijambo arihawe ati “Hari ibikorwa uzi byabereye kuri bariyeri ya hoteli IHURIRO?”
Umutangamakuru atangiye gusubiza (Me Bruce Bikotwa yahise amuca mu ijambo). Me Bruce Bikotwa ati “Objection Monsieur le President (ni nkaho aba avuze ngo ‘Ndasaba ijambo’)”.
Umucamanza ati “Me Bruce Bikotwa umwanya ni uwawe”.
Me Bruce Bikotwa ati “Murakoze Nyakubahwa Perezida, twe urukiko rwaduhaye umurongo w’uburyo tuzajya tubazamo umutangabuhamya, none ubushinjacyaha buri kwizanira ibindi urukiko rutatanzeho umurongo.”
Umushinjacyaha na we ati “Umutangamakuru we avuze ko Munyenyezi Béatrice amuziho imyitwarire myiza, kugira ibyo tumubazaho turumva ari uburenganzira bwacu.”
Umucamanza ati “Urukiko nirwo rwari rubibajije mubiharire urukiko.”
Undi wumviswe ushinjura Béatrice Munyenyezi, na we yabikoze mu ruhame. Na we yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu afungiye mu igororero rya Huye yahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze ko azi Munyenyezi Béatrice atwite, kandi nta nama zitegura jenoside yitabiriye, nta bariyeri yagiyeho.
Uriya mugabo w’imyaka 62 wanakoze muri Kaminuza y’u Rwanda akazi ko kumesa, no gutera ipasi yemeje ko yagiye ku mabariyeri atandukanye ariko Munyenyezi Béatrice atamubonyeho, kandi yari asanzwe amuzi.
Uriya mutangamakuru yavuze ko yanyuraga kenshi kuri bariyeri ya hoteli IHURIRO, ariko nta na rimwe yigeze abona Béatrice Munyenyezi.
Yagize ati “Ntiyigeze ahakandagira.”
Umutangamakuru yakomeje agira ati “Nta bikorwa nigeze mubonamo, kandi uko yari ameze ntiyari kubijyamo kubera ko yari atwite inda nini ibonwa na buri wese.”
Umushinjacyaha yabajije umutangamakuru ati “Waba uzi amazina y’uriya mudamu (amwereka Munyenyezi)”
Umutangamakuru ati “Yego, ndayazi yitwa Béatrice Munyenyezi.”
Umushinjacyaha yongeyeho ati “Ko wavuze ko wanyuraga kenshi kuri bariyeri ya hoteli IHURIRO hakorerwagaho iki?”
Umutangamakuru ati “Bakaga ibyangombwa bikozwe n’Interahamwe.”
Umucamanza ati “Muri Gacaca wigize ureganwa na Béatrice Munyenyezi?”
Umutangamakuru ati “Reka da! Twari guhurira he ko nabazwaga ibyanjye, we akaba ntacyo yakoze?”
Urukiko kandi rwumvise umutangabuhamya wo ku ruhande rushinja
Uyu mutangabuhamya watanze ubuhamya arindiwe umutekano (abaje kumva urubanza batamubona ndetse ijwi rye ryahinduwe), yabwiye urukiko ko yari mu cyiciro cy’Abahutu mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Munyenyezi Béatrice na Nyirabukwe ngo bamufashe nk’ikitso cy’Inyenzi ku buryo Munyenyezi Béatrice na Nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko bakoreraga iyicarubozo abagore n’abakobwa, aho we ubwe avuga ko yanakorewe iyicarubozo ndetse Munyenyezi Béatrice agashahura (agaca igitsina) umusore.
Yagize ati “Njye ubwanjye Munyenyezi yafashe pense ntwite inda y’imvutsi, akurura imyanya yanjye y’ibanga ku buryo narintwite impanga, umwana wundi avuka yapfuye harokoka umwana umwe wavutse taliki ya 21/06/1994.”
Munyenyezi Béatrice ari umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko akaba umugore wa Arsene Shalom Ntahobari, ari nyirabukwe, umugabo we bose bafungiye icyaha cya Jenoside jenoside.
Src: Umuseke