Nkore iki? Banziza ko ntagira Nyash!
Iyi nkuru ni igitekerezo cy’Umukunzi wa Iwacumarket, watwandikiye adusaba ngo abasomyi bacu bamugire inama y’uko yakira ibikomere afite aterwa n’abamuziza bakanamubwira ko adafite ikibuno kinini (Nyash).
Arifuza ko mu mugira inama y’uko yava muri icyo kibazo, n’agahinda afite.
Aragira ati: Muraho neza abakunzi ba Iwacumarket, nsigaye mbona abantu hano bandika ibibagoye bagisha inama abantu. Nanjye mungire inama.
Ndi umukobwa w’imyaka 25. Nanditse ibi kuko numva ukwihangana kwange kuri kunanirwa. Nakuze mu buzima busanzwe, nta bintu bidasanzwe ndusha abandi mu buranga nkumva nta n’icyo bitwaye.
Ubwo najyaga mu mashuri yisumbuye nibwo ibintu byatangiye guhinduka, nkumva abahungu mu kigo baravuga ngo “Nta kibuno afite,” abandi bati “Uri ‘straight’ nko ku rukuta.”
Ibyo byose byajyaga bimbabaza ariko nkabyihorera, nkikomereza ubuzima bw’amasomo, ntekereza ko ababivuga babiterwa n’ubwana ko kandi igihe kizabikiza.
Ariko ahari ni jye wibeshyaga kuko n’ubu mbona nta gihinduka.
Ndangije Segonderi nakundanye n’umusore, ndavuga nti abavugaga ko ndi mubi ubu ntibabona ko nabonye umusore unkunda.
Icyo gihe navugaga ko abasore bose badakunda abakobwa bafite za ‘Nyash’.
Uwo musore twaje gushwana noneho numva bibaye bibi kurushaho.
Dutandukanye yarambwiye ngo “Ntiwari mwiza rwose, uretse gukora sex nawe, nkubwije ukuri, nta gikurura abagabo ufite.”
Icyo gihe nongeye kwibuka ibyo nabwirwaga niga muri secondaire ndibaza nti “Ese koko uburanga bw’umukobwa ni ikibuno gusa? Ese kuba nararemwe gutyo ni ikosa?”
Byarankomereye kwemera uko nsa kuko amagambo ubwirwa ku bintu utahindura aryana kurusha inkota bagutera mu mutima.
Numva ntafite impamvu yo kubaho. Ntinya kujya ahantu hari abantu benshi nko mu birori hamwe buri wese aba yaserutse aberewe.
Ese nzashake amafaranga njye kwibagisha nk’uko ngo bikorwa n’abandi?
Ariko se ko njyewe numva nyunzwe n’uko nteye?
Nahisemo kwandikira Iwacumarket kuko maze igihe mbona n’abandi babandikira, abasoma inkuru bakabagira inama.
Mungire inama. Nkore iki ngo nkire ibi bikomere? Ese ni ibiki nakora ngo numve ko nanjye ntekanye muri njye, kandi hari uzanyurwa n’uko nteye akankunda?
Ndashaka kumenya icyo nakora.
Mungire inama, nizeye ko abazasoma iyi nkuru bazansubiza. Murakoze.