RDC: Gen. wavugaga ko ari we uzarangiza intambara ya M23 yafunzwe
Maj Gen John Tshibangu, Umuyobozi w’Akarere ka 21 ka gisirikare mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), uzwiho kwishongora no kwigaragaza nk’umusirikare w’inkorokoro muri izo ngabo, yatawe muri yombi.
Maj Gen Tshibangu, usanzwe ayobora ingabo mu Kasaï zombi, yafatiwe mu kigo cya gisirikare cya Camp Kololo, giherereye i Kinshasa, ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025.
Tshibangu yasanze mu buroko Gen. Christian Tshiwewe Songesa wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, na Lt. Franck Ntumba wahoze akuriye ibikorwa bya gisirikare mu biro bya Perezida Félix Antoine Tshisekedi.
Yiyongereye kandi kuri Maj Gen Christian Ndaywel wahoze akuriye ubutasi bwa gisirikare mbere yo kuba Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka na Lt. Gen Pacifique Masunzu wayoboraga zone ya gatatu ya FARDC, n’abandi.
Amakuru avuga ko Maj Gen Tshibangu, ku munsi w’ejo, yajyanywe guhatwa ibibazo n’inzego z’iperereza, byateye icyoba n’umwuka mubi mu basirikare bakuru ba FARDC.
Ni mu gihe igisirikare cyagize ibanga impamvu y’itabwa muri yombi ry’uyu mujenerali, umwe mu bizerwa cyane na Tshisekedi, uzwiho kwivuga imyato ko ari we uzarandura M23.
Gusa hakurikijwe uko operasiyo yo gufata Maj Gen Tshibangu, uzwiho kurindwa n’abakomando b’inkorokoro nka we, yagenze i Kinshasa, hari abavuga ko yari agiye gukora igikorwa kidasanzwe.
Gen Tshibangu, wahoze muri RCD/Goma ajya mu ngabo za leta, muri 2011 yagaragaye avuga ko yashinze umutwe urwanya ubutegetsi bwa Kabila abushinja kwiba amajwi ya Étienne Tshisekedi muri Kasaï Oriental.
Tshibangu yarahizwe arahunga, aza gufatirwa muri Tanzania, yohererezwa i Kinshasa aburanishwa ku byaha byo ‘gutoroka igisirikare no gushinga umutwe w’inyeshyamba’, ibyaha we yahakanye.
Uyu musirikare mukuru wa RDC yaje kurekurwa ku mbabazi, ku butegetsi bwa Félix Tshisekedi, azamurwa mu mapeti bwangu, nyuma aza no guhabwa gutegeka akarere ka gisirikare ka 21 (Kasaï Oriental).
Maj Gen Tshibangu yatawe muri yombi, mu gihe mu gisirikare cya RDC hakomeje kugaragara igisa n’umukwabu wasize abasirikare bakomeye bafungwa na Tshisekedi.
Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi buvuga kenshi ko butazihanganira abagerageza guhungabanya inzego za demokarasi, bukagaragaza ko hari abasirikare bakuru bijandika mu migambi mibi.