RDC yatsinze Nigeria mu mikino ya kamarampaka abakinnyi bahabwa umurundo w'amafaranga

RDC yatsinze Nigeria mu mikino ya kamarampaka abakinnyi bahabwa umurundo w'amafaranga

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, isezereye Nigeria yatsinze kuri penaliti 4-3, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota 120.

Uyu mukino wa nyuma w’iya kamarampaka yo ku Mugabane wa Afurika wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025.

Ni umukino Nigeria yatangiranye igitego cyatsinzwe na Frank Onyeka ku munota wa gatatu gusa, ku mupira wahinduwe imbere y’izamu na Ademola Lookman.

Mu minota 20, RDC yagerageje gusatira ishaka uko yishyura igitego ariko imipira myinshi ikajya hanze y’izamu na koruneri nyinshi zitagira icyo zibyara.

Iyi kipe yakomeje gusatira, Cédric Bakambu azamukana umupira mwiza awuhindura imbere y’izamu Wilfred Ndindi ananirwa kuwukuraho Mechack Elia yishyura igitego cya mbere ku munota wa 32.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakomeje gukina neza no mu gice cya kabiri isatira cyane ariko ab’inyuma ba Nigeria bakabyitwaramo neza.

Mu minota 70, Nigeria yakomeje kurushwa bigaragara ubona ikina icungira ku mipira RDC itakaje bityo ikabona gusatira yihuta.

Mu minota ya nyuma umukino washyushye mu gihe amakipe yashakaga igitego cy’intsinzi ariko kirabura. Iminota 90 yarangiye Nigeria yanganyije na RDC igitego 1-1, hashyirwaho 30 y’inyongera.

Ku munota wa 94, Fiston Mayele yatsinze igitego cya kabiri ariko umusifuzi aracyanga avuga ko umunyezamu Stanley Nwabali yabanje gukorerwa ikosa. Iyi minota yarangiye rwabuze gica hagati y’amakipe bityo hashyirwaho penaliti.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yazitwayemo neza isezerera Nigeria yayitsinze penaliti 4-3.

RDC yakomeje mu ijonjora rya nyuma ry’imikino mpuzamigabane inegukana agahimbazamusyi ka miliyoni 1$ buri mukinnyi yari yemerewe.

Iyi mikino mpuzamigabane izaba muri Werurwe 2026 izahuza amakipe atandatu, abiri ya mbere azabone itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique hagati ya tariki ya 11 Kamena na 19 Nyakanga 2026.

Posted On: Nov 17,2025