RGB yasheshe ubuyobozi bwa Rayon Sports hashyirwaho ubuyobozi bw'agateganyo
Nyuma y’umwaka umwe n’iminsi 10, Rayon Sports yabonye abayobozi bashya aho kuri iyi nshuro igiye kuyoborwa na Komite y’Inzibacyuho ikuriwe na Murenzi Abdallah mu gihe cy’amezi atatu.
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama yahuje ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) n’inzego zari ziyoboye Rayon Sports kuva ku wa 16 Ugushyingo 2024.
Iyi nama yabereye ku cyicaro cya RGB ku wa Kabiri, tariki ya 25 Ugushyingo 2025, yarimo kandi n’abayobozi barimo na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire. Yabaye nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi uvugwa muri Rayon Sports kubera kutumvikana kw’inzego zayiyoboraga.
Uku kutumvikana kwagaragaye ahanini hagati y’Inama y’Ubutegetsi yari iyobowe na Paul Muvunyi na Komite Nyobozi yari iyobowe na Twagirayezu Thaddée, aho umwe muri aba bombi yagaragazaga ko ari we uhagarariye uyu Muryango mu mategeko.
Umwuka mubi wakomeje gututumba, impande zombi zisa n’izihanganye, muri Rayon Sports hatangira kuzamo ibice ndetse birenga ibyo mu kibuga ku buryo hatangiye kumvikanamo ibisa n’irondakarere no kwitana amabandi.
Mu mezi ane ashize, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwari rwasabye ko havugururwa amategeko shingiro ya Rayon Sports akajyanishwa n’itegeko rishya rigenga imiryango itari iya leta; yari gusiga rumwe mu nzego ebyiri nkuru ziyobora uyu Muryango ruvuyeho.
Gusa ntibyahise bikorwa, ahubwo ubu buyobozi bwakomeje gutegana imitego no guhangana, bigera n’aho Paul Muvunyi wayoboraga Inama y’Ubutegetsi asa n’ubivuyemo ajya ku ruhande ariko akumvikana mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Muri uku kwezi ni bwo hatangiye kuba inama zo kuvugurura ayo mategeko, ariko ku rundi ruhande nta cyari cyahindutse mu nzego zari zihanganye ahubwo zakomeje kwambikana ubusa, rimwe hifashishijwe ibitangazamakuru n’abanyamakuru batandukanye.
Inteko Rusange Idasanzwe yatumijwe na Paul Muvunyi ku wa 14 Ugushyingo, yari kuba ku wa 25 Ugushyingo, ariko igasubikwa nyuma y’iminsi ibiri ku mpamvu zirimo iz’umutekano w’igihugu nk’uko abayoboraga iyi kipe babivuze, iri mu byatumye benshi babona ko amazi atakiri ya yandi.
Ku wa 19 Ugushyingo 2025, ubwo RGB yagezaga Raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, abadepite bifashishije inkuru yaherukaga gusohoka kuri IGIHE igira iti “Agatsiko k’amabandi no guheza ab’i Nyanza na Ruhango: Rayon Sports igeze aharindimuka”, babajije Dr. Doris Uwicyeza Picard uyobora uru Rwego icyo bari gukora ngo bakemure ibibazo biri muri uyu Muryango.
Ibyo byabaye mu gihe muri iyo nkuru yasohotse ku wa 18 Ugushyingo 2025, na bwo IGIHE yari yatangaje ko hari inama iri gutegurwa izahuza inzego zitandukanye zirimo RGB na Minisiteri ya Siporo kugira ngo zisuzume ibibazo biri muri Rayon Sports.
Ku wa Kabiri, ni bwo hashingiwe ku Itegeko N°56/2016 ryo ku wa 16/12/2016 rishyiraho Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere yarwo, ndetse n’Itegeko N°058/2024 ryo ku wa 20/06/2024 rigenga imiryango nyarwanda itari iya Leta, RGB yagiranye inama n’ubuyobozi bwa Rayn Sports hagamijwe gukemura ibibazo bikomeje kugaragara mu miyoborere, bigira ingaruka ku mikorere y’ikipe, imiyoborere yayo n’umusanzu wayo mu iterambere rya siporo mu Rwanda.
Itangazo ryashyizweho hanze n’uru Rwego rivuga ko “nyuma yo gusuzuma byimbitse ibi bibazo, inama yafashe umwanzuro wo guhagarika inzego zose zari ziyoboye umuryango wa Rayon Sports ari zo: Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi, ndetse n’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane.”
Hashyizweho komite y’agateganyo ifite inshingano zo gusuzuma no kuvugurura amategeko y’Umuryango wa Rayon Sports, gusesengura no kuvugurura inzego z’imiyoborere hagenwa n’inshingano zazo, gukurikirana igenzura ry’imikorere y’umuryango (external audit), gusigasira ubumwe n’ubusugire by’umuryango wa Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho no gukurikirana ibikorwa n’imirimo yose y’Umuryango mu gihe cy’amezi atatu.
Iyi komite yahise itangira inshingano, iyobowe na Murenzi Abdallah wari usanzwe ari Umunyamabanga w’Inama y’Ubutegetsi ndetse uru rwego yarimo mu minsi ishize rwifuzaga ko aba Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports. Ni mu gihe abandi bagize iyi komite ari Musabyimana Jean Baptiste, Gakwaya Olivier, Akayezu Josée na Me Nubumwe Jean Bosco.
RGB yavuze ko “izakomeza gufasha Rayon Sports mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi mpinduka hagamijwe gutuma ikipe ikora mu buryo burambye, bwa kinyamwuga kandi bujyanye n’amategeko ndetse n’amahame y’imiyoborere myiza.”
Yongeyeho ko “izi ngamba ni intambwe ikomeye mu kugarura ituze no gukomeza gushimangira imiyoborere myiza mu Muryango wa Rayon Sports.”
Umwe mu bari muri iyi nama yabwiye IGIHE ko yari iyo kungurana ibitekerezo, bitari amabwiriza ndetse icyemezo cyo gushyiraho komite y’agateganyo cyavuye hagati y’Aba-Rayons bayitabiriye.
Yavuze kandi ko Twagirayezu Thaddée ari we ubwe wisabiye ko hakorwa igenzura ry’umutungo rikozwe n’akanama kadafite aho gahuriye na Rayon Sports [external audit] kugira ngo habe umucyo ku ikoreshwa ry’umutungo wayo.
Ibi byabaye mu gihe uyu mugabo wari uyoboye Komite Nyobozi ya Rayon Sports, mu nteko rusange iheruka kuba muri Nzeri, hagaragajwe ko hari miliyoni 225 Frw bitazwi icyo zakoreshejwe, akaba ari we ushyirwaho amakosa.
Murenzi Abdallah yasubiye muri Rayon Sports ifite ibibazo
Si ubwa mbere Murenzi Abdallah agiye kuyobora Rayon Sports kuko yayibayemo ari Meya wa Nyanza ubwo yatwaraga Shampiyona mu 2013, ndetse mu 2020 yagizwe Perezida w’Inzibacyuho mu gihe cy’ukwezi kumwe ubwo Munyakazi Sadate yari akuwe ku buyobozi.
Murenzi na bagenzi be basanze Rayon Sports iri kurwana n’ibibazo by’imishahara aho kugeza ubu abakinnyi bayo batarabona umushahara w’Ukwakira.
Kugeza ubu kandi iyi kipe nta mutoza ifite nyuma yo kwirukanwa k’Umunya-Tunisia Afahmia Lotfi mu gihe n’Umurundi Haruna Ferouz wayisigaranye yatsinzwe imikino ibiri aheruka gutoza, kuri ubu Rayon Sports ikaba iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 13 nyuma y’imikino umunani imaze gukina.
Hejuru y’ibyo hiyongeraho kuri ubu Rayon Sports igaragaza intege nke mu kibuga, itemerewe kugura abakinnyi bashya kugeza muri Mutarama 2027 kubera kwirukana umutoza Robertinho n’umukinnyi Adulai Jaló binyuranyije n’amategeko.
Abayoboraga iyi kipe baherukaga gutangaza ko bakemuye ikibazo cya Robertinho bamwishyuye ibihumbi 22,5$ ariko FIFA ntirakura icyo gihano muri ‘système’ yayo, kuko kuri ubu Rayon Sports igifitemo bibiri.