RIB yafunze umugenzuri muri FDA n'umuturage ufite uruganda rw'inzoga bakurikiranweho ruswa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) n’undi muturage ufite uruganda rukora inzoga bakekwaho ruswa.
Itangazo RIB yanyujije kuri konti ya X ku wa 17 Ugushyingo 2025, bugaragaza ko umugenzuzi wa Rwanda FDA akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
Umugore utunze uruganda na we wafunzwe akekwaho ibyaha bya ruswa.
RIB yavuze ko umukozi wa Rwanda FDA “yagiye asaba akanahabwa ruswa y’amafaranga na nyir’uruganda DUSANGIRE PRODUCTION Ltd rukora inzoga mu Karere ka Bugesera, kugira ngo asonerwe binyuranije n’amategeko mu igenzura rikorwa n’Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti.”
Yashimangiye ko dosiye zabo zoherejwe mu Bushinjacyaha mu gihe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamata.
Iti “RIB iraburira abakora ibintu bitujuje ubuziranenge, ko bakwiye kubihagarika kuko binyuranyije n’amategeko.”
RIB yibukije abakoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite ko “ari kimwe mu bikorwa bihanwa n’amategeko bitihanganirwa na gato.”
Mu minsi mike ishize hafunzwe inganda enye zirimo Joyland Company Ltd rwatunganyaga umutobe witwa Salama, NI&P Ltd rukorera i Nyarugenge zafunzwe kubera gukora ibicuruzwa bituzuje ubuziranenge.