Sukhoi-25 ya FARDC yarashe ibirindiro bya AFC/M23 muri Masisi na Walikale
Indege y’intambara y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yarashe ibirindiro by’ihuriro AFC/M23 muri Teritwari ya Walikale na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi birindiro byarashweho n’indege ya Sukhoi-25 mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025. Biherereye mu gace ka Kibati muri Walikale no muri Kasopo muri Masisi.
Iki gitero cyagabwe mu gihe ihuriro Wazalendo ryagabaga igitero ku birindiro bya AFC/M23 muri Kibati, rikoresheje intwaro ziremereye n’into.
Mu mezi umunani ashize ni bwo abarwanyi ba AFC/M23 binjiye muri Kibati. Tariki ya 11 Ukwakira 2025, Wazalendo yisubije ibirindiro bine byaho ariko ibivamo nyuma y’iminsi ibiri.
Kuva Wazalendo yava muri ibi birindiro, igerageza kenshi kubisubiramo, ibifashijwemo n’Ingabo za RDC zigaba ibitero mu byo kirere zifashishije indege z’intambara na drones, ariko ntibigira icyo bitanga.
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, cyane cyane muri Teritwari ya Mwenga na Shabunda, na ho hamaze iminsi habera imirwano ikomeye ihanganishije AFC/M23, Wazalendo, ingabo za RDC n’ingabo z’u Burundi.
Ku wa 26 Ugushyingo 2025, Ingabo z’u Burundi zahanganiye bikomeye n’abarwanyi ba AFC/M23 muri Santere ya Kasika iherereye muri Mwenga, zirushwa imbaraga, zirahunga.
Ingabo za RDC zagabye igitero cya Sukhoi-25 muri Kasika, zishaka gukuramo abarwanyi ba AFC/M23 ariko ntacyo byatanze kuko n’ubu baracyagenzura iyi santere.