Tanzania: Ibirori byo kwishimira umunsi w’Ubwigenge byasubitswe
Leta ya Tanzania yatangaje ko yakuyeho ibirori byari biteganyijwe tariki ya 9 Ukuboza 2025 byo kwishimira umunsi iki Gihugu cyabonyeho Ubwigenge cyigobotoye ubukoloni bw’u Bwongereza.
Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Intebe w’icyi Gihugu, Mwigulu Nchemba, wavuze ko uyu mwanzuro wafashwe na Perezida Samia Suluh Hassan kugira ngo amafaranga yari kuzakoreshwa muri uwo munsi azakoreshwe asana ibikorwaremezo byangiritse mu myigaragambyo yakuriye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize.
Aya yabayemo imvururu zazanwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ayo matora Samia Suluh yatsinze ku majwi 98% yarimo uburiganya.
Minisitiri w’Intebe Mwigulu Nchemba ati ” Perezida yategetse ko tariki 9 Ukuboza nta birori byo kwishimira umunsi w’Ubwigenge.”
Akomeza agira ati “ Inzego zibishinzwe zategetswe ko amafaranga azakoreshwa neza mu gusana ibikorwa remezo byangiritse [Mu gihe cy’imyigaragambyo].”
Tanzania yahoze yitwaTanganyika yabonye Ubwigenge tariki ya 9 Ukuboza 1961 yigibotoye ubukoloni bw’Ubwami bw’u Bwongereza.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bavuze ko uyu munsi wari kuzizihizwa tariki ya 9 Ukuboza 2025, wari kuzaba umwanya mwiza wo kwigaragambya no gusaba ko Demokarasi yakubahirizwa abafunzwe bagafungurwa.