Umunsi w’ubukwe bwa Niyo Bosco wamenyekanye
Niyo Bosco yemeje ko tariki 16 Mutarama 2026 ari wo munsi w’ubukwe bwe na Mukamisha Irene aherutse kwambika impeta mu minsi ishize bakiyemeza kurushinga.
Ni amakuru Niyo Bosco umaze hafi amezi abiri yambitse impeta umukunzi we, yatangaje yifashishije imbuga nkoranyambaga nubwo nta makuru menshi yabutangajeho.
Ni ubukwe bugiye kuba nyuma yuko ku wa 17 Nzeri 2025, Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere mu birori byabereye ahitwa Hotel La Palisse Gashora.
Ubwo yambika impeta umukunzi we, Niyo Bosco yahamije ko yifuzaga gukora iki gikorwa papa we akiriho, icyakora ntibyamuhira.
Ati “Ni ibirori nagombaga kwereka papa ataritaba Imana, n’ubundi rero akigenda nahise numva mugomba ideni ryo kubikora kuko hari abasigaye bamuhagarariye kandi bagomba kubona ibyiza byangezeho.”
Ku rundi ruhande Niyo Bosco yongeye gushimangira urukundo afitiye umukunzi we, ati “Ndamukunda cyane kandi cyane!”