Urubanza K John na pazzo baregwa gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro rwasubitswe

Urubanza K John na pazzo baregwa gukwirakwiza amashusho ya Yampano atera akabariro rwasubitswe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2025 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasubitse urubanza rwaburanagamo Kalisa John uzwi nka K John na Ishimwe Patrick uzwi nka Pazzo Man.

Aba bakurikiranyweho ibyo gukwirakwiza amashusho ya Yampano ari gutera akabariro n’umukunzi we.

Ubwo bageraga imbere y’inteko iburanisha imaze kubasomera imyirondoro, babajijwe ni ba biteguye kuburana Ishimwe Patrick yavuze ko atiteguye kuburana.

Impamvu Ishimwe yatanze ni uko atigeze abona dosiye ye ndetse akwiye no kuburana afite umwunganizi mu mategeko.

Kalisa John uzwi nka K.John we yavuze ko yiteguye kuburana cyane ko we yumva uru rubanza yakabaye aruzamo nk’umutangabuhamya kuruta kuba ucyekwaho icyaha.

K.John yavuze ko atumva uko dosiye ye ihuzwa n’iya Ishimwe. Kalisa John yavuze ko asanga buri wese mu bari muri iki kibazo akwiye gukorerwa dosiye imwe ntibahurizwe muri imwe.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwavuze ko impamvu bahurijwe muri dosiye imwe ari uko ubarega ari umwe ndetse baregwa icyaha kimwe bityo agasanga nta mpamvu yo kubatandukanya.

Ubushinjacyaha bwemeye ubusabe bwa Ishimwe Patrick buvuga ko itegeko rimuha uburenganzira bwo kuburana yunganiwe ndetse yanasomye dosiye ye neza, busaba Urukiko ko mu bushishozi bwabo aribo babifataho umwanzuro.

Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi yanzuye ko uru rubanza rusubitswe rukazasubukurwa ku wa 4 Ukuboza 2025.

Ni urubanza rwitabiriwe n’abanyamakuru b’imyidagaduro ndetse na Yampano nyir’izina.

Uretse aba babiri iyi dosiye imaze gufungwamo abandi batatu barimo na Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad.

Posted On: Nov 27,2025