Uwahoze ari minisitiri w'intebe w'Uburusiya yashyizwe ku rutonde rw'ibyihebe

Uwahoze ari minisitiri w'intebe w'Uburusiya yashyizwe ku rutonde rw'ibyihebe

U Burusiya bwashyize ku rutonde rw’abafatwa nk’ibyihebe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Mikhail Kasyanov, hamwe n’umuhanga mu bukungu, Sergey Guriev. Bombi bamaze igihe bari mu buhungiro kandi ni bamwe mu bakomeje kwamagana ibikorwa bya gisirikare bya Moscow muri Ukraine.

Ni amakuru yatangajwe ku wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, na Rosfinmonitoring, urwego rishinzwe kugenzura serivisi z’imari mu Burusiya.

Kasyanov ashyizwe kuri uru rutonde mu gihe mu 2023 yari yarashyizwe mu cyiciro cy’abaturage b’u Burusiya bakorana n’amahanga mu migambi yo kugirira nabi igihugu.

Yashinjwaga gukwirakwiza ibitekerezo n’amakuru biharabika ubutegetsi bw’u Burusiya.

Moscow imushinja kandi kurwanya urugamba u Burusiya burimo muri Ukraine ndetse no kugira uruhare mu Anti-War Committee of Russia, ihuriro ry’impunzi z’Abarusiya ryashinzwe mu ntangiriro za 2022 ubwo intambara yatangiraga.

Kasyanov yayoboye Guverinoma y’u Burusiya kuva mu 2000 kugeza mu 2004, nyuma y’aho yinjira mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse ayobora ishyaka PARNAS, ryaje guseswa n’Urukiko Rukuru mu 2023.

Ku rundi ruhande, Sergey Guriev, wayoboye ishuri ry’ubukungu rya New Economic School hagati ya 2004 na 2013, na we ari mu buhungiro. Yashinjwe na Moscow kwamagana intambara, gukorana no gukwirakwiza ibitekerezo by’abafatwa nk’abakorera inyungu z’amahanga.

Abashyirwa kuri uru rutonde rw’ibyihebe imitungo yabo iri mu Burusiya ihita ifatirwa, ndetse bagafatirwa ibihano by’ubukungu bishobora kubabuza gukoresha konti z’amabanki n’ibindi.

Posted On: Nov 18,2025