Yambutse ibihugu bitatu n'amaguru ahunga kuzaheka Kagame - UBUHAMYA

Yambutse ibihugu bitatu n'amaguru ahunga kuzaheka Kagame  - UBUHAMYA

Umukozi w’Umuryango Association Modeste et Innocent (AMI), Jean de Dieu Uwizeye, yatanze ubuhamya bw’uko yakize ibikomere byo kwiyumvamo ubuhutu kurusha ubunyarwanda binyuze muri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Uwizeye wo mu Karere ka Huye yavuze ko akiri muto yiga mu mwaka wa kabiri, bigaga amateka y’u Rwanda, bakagaruka ku bubi bw’ingoma ya cyami yayoborwaga n’Abatutsi. Ngo mu ishuri bakundaga kubaha urugero rw’Umwamikazi Kanjogera, hakavugwa uburyo ngo iyo yajyaga guhaguruka yahagurukiraga ku mpinja ebyiri z’abahutu azishinze amacumu.

Ati “Ndibuka niganaga na mugenzi wanjye w’inshuti yanjye magara witwaga Nsanzimana Sylvestre [...] noneho bakanaduhagurutsa. Njye nkahaguruka mu Bahutu, iyo nshuti yanjye magara igahaguruka mu Batutsi, twari tunaturanye ku musozi w’iwacu i Sovu”.

Buri gihe ngo iyo bamaraga kwiga amateka, yarahindukiraga akamubwira ati “Nsanzima, urabona ukuntu Abatutsi muri abagome? Nawe akabyemera. Kugeza ubwo twumvikana ko kuba tubana ari uko twe Abahutu turi abantu beza, tutameze nka bo, ko ahumure ntabwo nzamugirira nabi nk’uko Abatutsi batugiriye nabi.”

Yavuze ko urwo ari urugero rukomeye rugaragaza uburyo bigishijwe amateka mabi, bakonka ibintu bibi.

Yavuze kandi ko ubwo urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi rwatangiraga, bumvaga ko igamije gutsemba Abahutu, kubera ibyo bari barigishijwe.

Uwizeye yavuze ko Jenoside imaze guhagarikwa, bafashe umwanzuro wo guhunga. Mu nzira bagenda, ngo Se yaravuze ati mureke dusubire mu muryango, kujya kohoha si byiza. Uwizeye ngo yaramusubije ati “Ndi mubashyizemo imbaraga mubwira nti muzehe Inkotanyi ntabwo uzizi, nta n’umwe uzarokoka.”

Ngo mu ndirimbo, mu binyamakuru n’ahandi, imyumvire yari uko Abahutu barenganye, ko Abatutsi ari abagome. Ati “Uko twaririmbaga, tuti Isi n’ibiyuzuye ni iby’Abahutu, Inkotanyi zije gutwara igihugu cyacu, Abahutu ni ubwoko bw’Imana, Abatutsi ni ubwoko bwavumwe.”

Muri uko guhunga, ngo yagiye kubera impamvu ebyiri, imwe ari uko yumvaga ko Abahutu bazicwa n’Inkotanyi, icya kabiri ngo hari uko ngo mu ishuri bari barize ko bazaheka Abatutsi.

Ati “Bakakubwira n’Abatutsi duturanye tuzaheka, ukavuga ngo ntabwo naheka Abatutsi. Kubera iyo mpamvu ndemera ndambuka njya muri Congo.”

Muri icyo gihe aho bari mu nkambi muri Uvira, ngo Perezida Sindikubwabo yajyaga aza kubasura, ngo umunsi umwe ajyana na Kambanda n’uwari umugaba w’ingabo, Kabiligi.

Ngo icyo gihe bagiye bafite n’abasirikare n’imbunda za gisirikare, kugira ngo berekane ko Inkotanyi zitatsinze. Ati “Ni bwo butumwa bwa mbere baduhaye, mu 1995. Yaravuze ngo twasubiye inyuma, ati twe dufite imbaraga ntabwo inyenzi zatunesha, mwihangane gato turasubira mu Rwanda aka kanya, ati muhumure ejo bundi turaba dutashye.”

Ikindi bavuze ngo ni uko nibaramuka batashye, bazica Abatutsi bose n’Abahutu banze guhunga.

Ati “Icya gatatu bagombaga no gukusanya imisanzu ya FDLR, yitwaga icyo gihe RDR. Bakadukangurira. Baradutangatanga bajya no mu madini, njye navuye mu Rwanda ndi Umugatolika ngeze muri Congo mba Umupantekoti. Icyanjyanyemo ni ubuhanuzi bwo gusubira mu Rwanda perezida yapfuye, abatutsi bapfuye, ntabwo nari nigeze mbyumva mu banyagatolika.”

Iyo bajyaga gusaba imisanzu ya FDLR, abayikusanyaga bagendaga bitwaje Igitabo cy’Ubugingo, maze umuntu akaza yambaye neza afite n’umusaraba akakubwira ngo nutanga amafaranga ya FDLR turakwandika mu gitabo cy’ubugingo.

Ati “Ubu njyewe twongeye guhunga maze gutanga ay’amezi atatu, barakinyanditsemo, barambwiye ko mfite ubugingo buhoraho kuko nanditse mu gitabo cy’ubugingo…nageze mu Rwanda nzi neza ko n’iyo nakora ibyaha gute, njye nanditse mu gitabo cy’ubugingo kuko nabibwiwe n’umuntu wambaye umusaraba amaze kumbwira ko Abahutu ari ubwoko bw’Imana, ko Abatutsi ari ubwoko bwavumwe…ntanga amezi atatu numva nemewe ijuru.”

Uko yahetse Sindikubwabo

Ubwo urugamba rwo gukuraho ubutegetsi bwa Zaire rwabaga, ngo yongeye guhunga. Bahungiye i Bukavu aho Sindikubwabo yari, ngo yumvaga ko nta kibazo azahura nacyo kuko Sindikubwabo bari kumwe.

Ngo bafashe umwanzuro wo guhunga, banyura i Goma, bahageze basanga Umujyi wa Goma wafashwe. Muri uko guhunga, byabaye ngombwa ko basubira inyuma, ariko kuko Sindikubwabo yari ageze mu zabukuru mu myaka, biba ngombwa ko abasore bamuheka kuko atari agishoboye urugendo rw’amaguru.

Ati “Badukorera ingobyi ya shitingi, umusaza tumukubita mu ngobyi turamuheka…ntangira kumva ko nzaheka na Kagame, ngaheka n’Abatutsi.”

Ngo barahunze kugera ubwo agera muri Congo Brazzaville, akomeza yerekeza muri Gabon ariko mu nzira Sindikubwabo baza kumusiga bo bakomeza kureba.

Yagarutse kandi no ku byo yari yarigishijwe mu ishuri, kuko yari yarize uburezi. Ngo mu mibare, bigaga ko uramutse ufite abatutsi 15, ukica 10, waba usigaranye bangahe ugomba guhiga?

Mu rugendo rwe, igihe cyaje kugera aratahuka, nubwo bitari ku bushake bwe, agera mu Rwanda yumva ko agiye kwicwa. Ngo gutahuka kwe kwari gushingiye ku itegeko Perezida wa Gabon yatanze ry’uko impunzi z’Abanyarwanda zigomba gutaha mu gihugu cyazo.

Yishimira ko u Rwanda rwahisemo kutagira uwo ruvangura. Ati “Njye nahunze nziko umuhutu n’umututsi batabana uko byagenda kose…kuvuga ngo oya Abanyarwanda ni abanyarwanda mukatuzana, ku neza no ku nabi, ariko tukabana, njye umutima wanjye waranyuzwe…mba naraguye iyo.”

Yavuze ko nubwo ubuyobozi bwabakiriye, bamwe bari bagifite ingengabitekerezo, ariko buri wese ahabwa amahitamo yo kwiga nk’abandi.

Icyamufashije ngo ni uburyo mu buzima bwe yafashijwe n’abo yitaga abanzi, Abatutsi baba mu bantu bamufashije kwiga, bamwishyurira amafaranga y’ishuri, bamuha imyambaro n’ibindi.

Ati “Uyu munsi ubunyarwanda buranyuze, ariko bwankuye no mu isoni.”

Posted On: Nov 12,2025
Tags: