Aba Wazalendo bahungiye U Burundi barimo kurya imbwa

Aba Wazalendo bahungiye U Burundi barimo kurya imbwa

Abarwanyi bo mu mitwe yibumbiye mu ihuriro Wazalendo baherutse guhungira mu Burundi, bari kugura imbwa ku mafaranga menshi, bakazirya bitewe n’ikibazo cy’amafunguro adahagije.

Aba barwanyi bashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahungiye mu Burundi ubwo AFC/M23 yasatiraga umujyi wa Uvira tariki ya 9 Ukuboza 2025.

Bitandukanye n’uko bimeze ku Banye-Congo b’abasivili, Wazalendo bo bacumbikiwe mu kigo cya gisirikare cya Mwaro mu Ntara ya Gitega kugira ngo badateza umutekano muke.

SOS Médias yatangaje ko ibyangombwa by’ibanze byo guha Wazalendo muri iki kigo cya gisirikare bidahagije. Ibura ry’amazi rituma bajya kogera mu mugezi uri hafi yaho, n’iyo haba ari ku manywa y’ihangu, abaturage babona.

Leta y’u Burundi imaze igihe ishyizeho itegeko rihana abantu barya imbwa, aho uwahamijwe iki cyaha acibwa ihazabu y’Amafaranga y’Amarundi ibihumbi 100. Hari n’Umunye-Congo wigeze kwirukanwa muri iki gihugu azira kurya iri tungo.

Gusa kuri Wazalendo, bo bari kugura imbwa ku Mafaranga y’Amarundi agera ku bihumbi 250, bakazibaga, bakazirya nta bwoba bw’uko bashobora guhanwa na Leta y’u Burundi.

Abaturage bo mu Burundi bagaragaje ko babangamiwe n’imyitwarire idasanzwe ya Wazalendo. Ku basirikare b’abagore basanzwe bakorera mu kigo cya Mwaro, bari kwigengesera bikomeye kugira ngo aba barwanyi batabafata ku ngufu.

Wazalendo bari mu Burundi bagera kuri 400. Biyongera ku basirikare ba RDC n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, bose hamwe babarirwa mu 2000.

Posted On: Dec 18,2025