Abantu bane bamaze gupfa nyuma yo gusangira inzoga ihumanye

Abantu bane bamaze gupfa nyuma yo gusangira inzoga ihumanye

Mu Karere ka Kamonyi, abagabo batatu basangiye izonga bayisomyaho umwana mutoya wari kwa Nyirakuru, bose bamaze gupfa.

Urupfu rw’aba bantu rwabereye mu Mudugudu wa Gahungeri, Akagari ka Gisheshe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi.

Aba bantu bose uko ari bane bapfuye mu minsi ibiri kuko kuva taliki ya 29 Ukuboza, 2025 saa sita za ku manywa (12h00 p.m) aribwo uwitwa Kagaba Eric ari na we wari wenze iyo nzoga yahise apfa.

Uwa kabiri wari wasangiye inzoga na Kagaba aza gupfa saa kumi n’imwe z’umugoroba zo kuri iyo tariki ya 29/12/2025.

Uwa gatatu yaje gupfa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30/12/2025, mu gihe uwa kane, umwana mutoya wari waje gusura Nyirakuru abo bagabo bamusomya ku nzoga na we yaje gupfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandera Innocent yemeje inkuru y’urupfu rw’aba bantu, avuga ko Kagaba Eric wapfuye bwa mbere yari afite akabari katazwi kenga inzoga zitujuje ubuziranenge, avuga ko yashakishwaga kugira ngo asobanure iby’izo nzoga mu buyobozi.

Ati: ”Amakuru y’urupfu rw’aba bantu twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tujyayo.”

Gitifu Mandera avuga ko kugeza ubu nta myirondoro y’abapfuye bandi barabona usibye uwa Kagaba Eric babashije kumenya.

Cyakora bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE ko inzoga aba bantu basangiye ishobora kuba yahumanyijwe n’abantu bataramenyekana, kuko yahitanye uwayenze.

Abo baturage bavuga ko Kagaba Eric akimara gupfa umuryango we wabanje kubiceceka kubera gutinya ko inzego zikurikirana ikibazo.

Gitifu w’Umurenge avuga ko hari undi muntu bajyanye mu Bitaro bya Remera Rukoma wasogongeye kuri iyo nzoga.

Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko mu bandi bapfuye harimo Hagenimana Terance yapfuye kuri uyu wa Kabiri, Ishimwe Cedrick w’Imyaka 22 y’amavuko na we yapfuye uyu munsi, Cyizere Aimé Bruno w’imyaka 3 y’amavuko yapfuye saa moya z’ijoro ku wa Mbere tariki 29/12/2025.

Bagiye bababara mu nda, bajya kwivuza bya kinyarwanda ntibakira. Harimo gushakishwa abandi baba barasangiye na bo iriya nzoga. 

Posted On: Dec 30,2025