Abatoza ba Rayon Sports barishijwe iminsi mikuru nabi bagenewe ubutumwa

Abatoza ba Rayon Sports barishijwe iminsi mikuru nabi bagenewe ubutumwa

Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yasabye abatoza ba Rayon Sports kwihangana nyuma y’uko bababajwe n’uko ubuyobozi bwahembye abakinnyi bo bakirengagizwa.

Rayon Sports ifite ubuyobozi bushya bw’inzibascyuho, mu byo bwagombaga gukora harimo guhemba abakinnyi ukwezi kwa Ugushyingo ndetse na Ukuboza 2025, ariko ubushobozi bwayo bukomeza kuba buke.

Ikipe yatinze guhemba kubera ko amafaranga make ari hafi ya miliyoni 20 Frw basanze kuri konti atari kumaramo ibirarane byose, bahitamo kubanza kuyashakira mu bafatanyabikorwa bayo.

Bamwe muri bo batengushye ikipe birangira ya mafaranga babijeje batayabahaye, ubuyobozi bumesa kamwe butanga amafaranga make bufite buyaha abakinnyi.

Abatoza bo basabwe kwihangana nk’uko bikubiye mu butumwa bahawe na Perezida wayo, Murenzi Abdallah, gusa abaha icyizere ko ikibazo cyo guhemba amatariki yararenze kizakemuka burundu.

Yagize ati “Mfashe uyu mwanya ngo mbisegureho ko mutabonye ubutumwa bwa banki kubera uko ibihe bihagaze. Twakomeje kwiringira umufatanyabikorwa wagombaga kuduha amafaranga ngo tubashe guhemba neza kandi bose, ariko agenda atubeshya agera aho aradutenguha.”

“Uyu munsi twagerageje guhemba abakinnyi gusa, tuba turetse abatoza n’abayobozi. Turasaba kutwihanganira mu gihe turi gushaka ibisubizo byihuse ngo tubashe kubaha ubutumwa namwe. Turabizi biragoye kwinjira mu minsi mikuru, ariko ibibazo turimo ndabyizeye bizashira twibagirwe amatariki ya 45 na 50. Mugire umugoroba mwiza.”

Mu gihe abatoza n’abakozi bari guhembwa n’abahembwe ntibahemberwe igihe, Rayon Sports iri gushaka n’amikoro yo kongeramo abakinnyi bashya bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona.

Gikundiro iri ku mwanya wa gatandatu muri Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 20, ikaba iri kwitegura gukina na Etincelles mu mukino w’Umunsi wa 13 uteganyijwe ku wa 28 Ukuboza 2025.

Posted On: Dec 26,2025