Abatoza bashya ba Rayon Sports batsinze umukino wabo wa mbere batoje
Nyuma y’iminsi mike gusa Rayon Sports itangaje abatoza bashya babiri, yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere.
Ku wa Gatanu, tariki ya 19 Ukuboza 2025, habaye imikino ibiri y’Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere mu Bagabo. Yombi yabereye kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Cyenda z’amanywa.
Uwabanje wahuje AS Kigali na Bugesera FC, warangiye amakipe yombi nta n’imwe ibashije kubona izamu ry’indi maze agabana amanota.
Uwabaye Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’Umugoroba, ni wo wari uhanzwe amaso n’abanyamupira benshi. Uyu wahuje Gorilla FC yari yakiriye Rayon Sports yagombaga kwiyunga n’abafana ba yo nyuma yo gutsindirwa mu Bugesera.
Gikundiro kandi, yatozwaga umukino wa mbere n’umutoza mushya wungirije, Lomami Marcel mu gihe umutoza mushya mukuru w’iyi kipe, Bruno Ferry yawurebeye mu myanya y’icyubahiro.
Ibifashijwemo na Emery Bayisenge watsinze igitego cya mbere ku mupira uteretse na Ndayishimiye Richard na we wagitsinze ku mupira uteretse, Rayon Sports yatahanye amanota yuzuye ku ntsinzi y’ibitego 2-1, mu gihe abasore ba Alain Kirasa batsindiwe na Frank.
Ni umukino watumye aba batoza bashya uko ari babiri biyongera kuri Haruna Ferouz, batangirana intsinzi mu nshingano nshya bahawe muri iyi kipe y’i Nyanza.
Aya manota aba-Rayons babonye, yatumye bafata umwanya wa Kane n’amanota 20 mu mikino 12 bamaze gukina.