aFC/M23 ntiyavuye mu mugi wa Uvira nk'uko yari yabitangaje. Ese byatewe n'iki?

aFC/M23 ntiyavuye mu mugi wa Uvira nk'uko yari yabitangaje. Ese byatewe n'iki?

Bitunguranye, mu rukerera rwo ku wa 16 Ukuboza 2025 AFC/M23 yatangaje ko izava mu mujyi wa Uvira yari imazemo hafi icyumweru, ariko isaba ko abahuza barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bakora ibishoboka mu kubungabunga umutekano w’abaturage.

Umuvugizi wungirije wa AFC/M23, Dr. Oscar Balinda, yatangaje ko iri huriro ryafashe iki cyemezo kubera ko rishyira imbere amahoro kuko rishaka ko ibiganiro birihuriza n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Doha muri Qatar byatanga umusaruro byitezweho.

Dr. Balinda yasobanuye ko abahuza nibemera kubungabunga umutekano w’abatuye muri Uvira mu buryo bwizewe kandi bwumvikanyweho, bakemera ko ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR bitagomba kuhasubira, ari bwo abarwanyi ba AFC/M23 bazava muri uyu mujyi.

Umuyobozi w’ibiro bya Corneille Nangaa uyobora AFC/M23, Yannick Tshisola, ku wa 16 Ukuboza yatangaje ati “Ibi ntibivuze kuhashyikiriza no kuhafata kw’ingabo z’abagizi ba nabi za FARDC, iz’u Burundi na Wazalendo.”

Mu biri gutekerezwaho harimo ko mu mujyi wa Uvira cyangwa ibindi bice byo mu kibaya cya Rusizi AFC/M23 iherutse gufata hakoherezwa ingabo zitagira uruhande zibogamiyeho kugira ngo zikomeze zirinde umutekano w’abaturage, gusa abagomba kuba bazigize ntibaramenyekana.

Kugeza mu gitondo cy’uyu wa 17 Ukuboza, abarwanyi ba AFC/M23 baracyari mu mujyi wa Uvira ndetse amakuru aturukayo yemeza ko ubuzima bwakomeje nk’ibisanzwe. Igihe bazawuviramo ntikiramenyekana, ariko ikizwi ni uko kizamenyekana mu gihe iri huriro rizaba rimaze kumvikana n’abahuza.

Posted On: Dec 17,2025