Uburundi bwapfushije undi musirikare ukomeye nyuma yo kuraswa na AFC/M23

Uburundi bwapfushije undi musirikare ukomeye nyuma yo kuraswa na AFC/M23

Umusirikare w’Umurundi, Lt Col Patrice Manirakiza wari umaze hafi ibyumweru bitatu avurwa ibikomere yakuye mu gitero yagabweho na drone y’intambara y’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025.

Lt Col Manirakiza yarasiwe muri santere ya Luvungi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gitondo cya tariki ya 6 Ukuboza, akomereka bikabije. Icyo gihe yari ku cyicaro cya batayo ya 18 y’ingabo z’u Burundi zoherejwe muri RDC.

Uyu musirikare akimara kuraswa, yacyuwe mu Burundi bwangu, ajyanwa mu bitaro bya Tanganyika Care biri mu byakiriye inkomere nyinshi z’abasirikare b’iki gihugu barwaniraga mu burasirazuba bwa RDC.

Byagaragaye ko abaganga bo muri ibi bitaro batashobora kuvura Lt Col Manirakiza kuko ibisebe byakomeje kubora, aho gukira. Aba baganga basabye ko ajyanwa kuvurirwa mu Buhinde ariko ubuyobozi bukuru bw’igisirikare bwarabyanze.

Amakuru ava i Bujumbura yemeza ko hari abandi basirikare benshi bakiriwe n’ibitaro bya Tanganyika Care bamaze iminsi bicwa n’ibikomere bakuye ku rugamba kubera kubura ubuvuzi bukwiye.

Urugamba rwabereye mu bice byo mu kibaya cya Rusizi/Ruzizi mu ntangiriro z’uku kwezi rwapfiriyemo abasirikare benshi b’u Burundi, abandi benshi bafatwa mpiri, abarokotse basubira mu gihugu cyabo.

Lt Col Athanase Minani wapfuye tariki ya 4 Ukuboza na we yarashwe na drone ya AFC/M23 ubwo yamusangaga mu gace ka Lubarika. Abasirikare batatu bamurindaga na bo barapfuye. 

Posted On: Dec 24,2025