Amagambo gashozantambara ya Ndayishimiye ku Rwanda ahatse iki?

Amagambo gashozantambara ya Ndayishimiye ku Rwanda ahatse iki?

Ubwo Perezida Ndayishimiye yagezaga ijambo ryo kwifuriza umwaka mwiza inzego z’umutekano yongeye guharabika u Rwanda, avuga ko ari rwo rubanira nabi u Burundi, yirengagije ko aribwo bukorana n’ubutegetsi bwa Tshisekedi n’abarwanyi ba FDLR bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ndayishimiye yagize ati “Umwanzi ahora ku irembo kuko shitani aracyari umwami w’Isi. Ntitubikerense, akariho karavugwa, muzi ko dufite umuturanyi mu Majyaruguru y’igihugu cyacu utatubaniye neza, akaba ubu akomeza kuduhigira, akubita agatoki ku kandi ngo u Burundi ni bwo bumwononera muri gahunda yo kwigarurira ku ngufu igihugu gituranyi cya Congo.”

Umusesenguzi muri politiki y’Akarere k’Ibiyaga Bigari, Tite Gatabazi, yabwiye IGIHE ko Perezida Ndayishimiye afite ibibazo byinshi mu miyoborere bituma ahoza u Rwanda ku rurimi ngo atere ubwoba abaturage be.

Ati “Afite ibibazo byinshi imbere mu gihugu, iby’imiyoborere, ibya ruswa, kutagira iby’ibanze nkenerwa nk’ibiribwa, ibikomoka kuri peteroli byo byabaye amateka. Kugira ngo akomeze kwigarurira abaturage be, agomba gushaka umwanzi imbere mu gihugu ariko yaramubuze, ubwo rero agomba gushaka umwanzi wo hanze y’igihugu yegekaho intandaro y’ibibazo afite.”

Yasobanuye ko “Kugira ngo abaturage badatekereza kuri ibyo bibazo, agomba gutsindagira ko u Rwanda rugiye kubatera, kugira ngo batamubaza inshingano. Kugira ngo abibe uwo mwuka w’ubwoba bw’uko bagiye guterwa, avuge ati wowe uri kunsaba ibi n’ibi kandi ubona tugiye guterwa?”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko bahora biteguye intambara n’u Rwanda kandi ko uzayitangiza itazamugwa amahoro.

Ati “Igihugu si abana, u Burundi ni igihugu kitavogerwa. Musabwa rero kuryamira amajanja, murikanure mufatanyije n’abayobozi n’abenegihugu bose. Icyo tubemereye ni uko natwe urwo rugamba duhora turwiteguye mu buryo bwose. Ndabamenyesha ko n’abenegihugu bose bari maso. Uzahirahira agatera u Burundi, iyo ntambara azamenya uko ayitangiye ariko ntazamenya uko izarangira.”

Gusa Gatabazi we asanga imiyoborere yamunzwe na ruswa, aho igisirikare gishingiye ku moko, abajya mu mityozo yo gukarisha ubumenyi bagendera ku kimenyane, abayobozi banyereza umutungo bidashoboka ko bagira ibikoresho bigezweho byatuma bashobora kurwana intambara ngo bayitsinde.

Ati “Ndayishimiye asigariye ku magambo gusa, nta ngufu afite arabizi, nta bushobozi abifitiye bwaba ubw’abasirikare, bwaba ubw’ibikoresho, byagaragaye muri Kivu y’Amajyaruguru no muri Kivu y’Amajyepfo ariko agakomeza gushyira imbere amagambo. Ariko ni amagambo afite umugambi muri politiki. Ari kwereka Abarundi ko ari kizigenza wabo, ati ‘ntimugire ubwoba njye u Rwanda niteguye kurunesha’”

Ingabo z’u Burundi zirenga ibihumbi 20 zoherejwe mu bice bya Kivu y’Amajyepfo n’imbonerakure zifatanyije n’ihuriro rya FARDC, Wazalendo na FDLR zatsinzwe n’abarwanyi ba AFC/M23 bazambura ibice birimo Katogota, Sange, Luvungi, Kiliba kugeza bafashe Uvira ku wa 9 Ukuboza 2025.

Amakuru yamaze kumenyekana ni uko ingabo z’u Burundi zirwanira FARDC, ari ikiraka iki gihugu cyahawe cyishyurwa na RDC.

Gatabazi ati “Amakuru twese dusigaye tubona ni uko Tshisekedi yanze kwishyura igice cy’amafaranga yari asigaye amubwira ati abasirikare wanyoherereje bamariye iki? Wambwiye ko muje kunesha M23, njye nabahaye amafaranga, ko mwirukanse nka ba Wazalendo bose?”

Gatabazi ahamya ko Ndayishimiye akomeza kwigamba ko afite ububasha bwo guhangana n’u Rwanda kuko abizi ko atarutera ariko na rwo nta mugambi rufite wo gutera u Burundi.

Ati “Azi neza ko adashobora gutera u Rwanda kandi yigamba biriya kubera ko azi neza ko u Rwanda nta gahunda yo kumutera rufite. Abyifashisha kugira ngo yigarurire abaturage ariko ukabona afite ubwoba bwinshi.”

Mu bihe bitandukanye Perezida Ndayishimiye yagiye avuga mu bitangazamakuru iby’intambara yiteguye n’u Rwanda ari uko abayobozi b’inzego z’umutekano b’ibihugu byombi bamaze iminsi bahuye.

Gatabazi yasobanuye ko Perezida Ndayishimiye yishingikirije kuri Kinshasa cyane ku buryo atiteguye koroshya icyatuma abana neza n’u Rwanda.

Ati “Ndayishimiye abimenamo amazi kugira ngo bidatanga umusaruro. Afunguye imipaka azaba ahemukiye Tshisekedi, urumva ko Ababiligi batazabyishimira. Ariko agerageza kwerekana ko yiteguye kuganira ariko akanashakisha n’ubundi buryo bwo kunaniza ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro izagerwaho mu biganiro, kugira ngo abone n’impamvu zo gukomeza kubyegeka ku bandi.”

U Burundi bwafunze imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda kuva muri Mutarama 2024. Bushinja u Rwanda gucumbikira no guha inkunga y’imyitozo n’intwaro abarwanyi b’umutwe wa RED Tabara ariko u Rwanda rwabihakanye kenshi, rugaragaza ko Abarundi bahahungiye mu 2015 ari abasivili bari mu nkambi no mu bindi bice ku buryo ushatse gutaha agenda nta kimutangira.

Ku rundi ruhande kuva ingabo z’u Burundi zajya kurwana muri RDC, u Rwanda rwashinje u Burundi gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Gatabazi yashimangiye ko kuva na mbere umutwe wa FDLR wacuruzaga amabuye y’agaciro uyanyujije ku isoko rya Bujumbura, ndetse abarwanyi bawo benshi bahafite ishoramari.

Posted On: Dec 30,2025