Amerika yagabye igitero gikomeye ku ‘byihebe’ muri Nigeria
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ku mugoroba wo ku wa 25 Ukuboza 2025, ingabo z’igihugu cye zagabye igitero gikomeye ku mutwe w’iterabwoba wa Islamic State mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria.
Trump yagize ati: “Ku mugoroba, hashingiwe ku ibwiriza ryanjye nk’Umugaba w’Ikirenga, Amerika yagabye igitero gifite imbaraga kandi simusiga ku byihebe bya ISIS mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, byibasiraga, bikica cyane cyane abasivili b’inzirakarengane ku kigero kitigeze kibaho imyaka myinshi, yewe n’ibinyejana!"
Iki gitero kigabwe nyuma y’iminsi myinshi Amerika igaragaza ko ibyihebe bikomeje kwibasira abakirisitu mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria, kandi ko Leta ya Nigeria ntacyo ibikoraho.
Amerika yashyize Nigeria ku rutonde rw’ibihugu biteye impungenge bitewe n’ibitero by’ibyihebe. Mu Ugushyingo 2025, Trump yaburiye Nigeria ko igihugu cye kizatabara abakirisitu mu gihe ubwicanyi bakorerwa butahagarara.
Leta ya Nigeria yemeye ko koko ibyihebe bitera abasivili, bikanabashimuta, ariko ko abibasirwa atari abakirisitu gusa kuko n’abo mu yandi madini arimo na Islam bibasirwa.
Ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zishinzwe Afurika (AFRICOM) bwatangaje ko iki gitero cyagabwe muri Leta ya Sokoto kandi ko cyahamije ikigo cy’imyitozo cy’umutwe wa ISIS-Sahel.
Umwe mu bayobozi bo muri Amerika yatangaje ko iki gitero cyifashishije ubwato n’indege. AFRICOM yemeza ko ibyihebe byinshi byishwe, kandi ko nta makuru agaragaza ko hari umusivili wapfuye cyangwa wakomeretse.
Minisitiri w’Intambara muri Amerika, Pete Hegseth, yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko "ubwicanyi bw’abakirisitu b’inzirakarengane muri Nigeria bugomba guhagarara" kandi ko ibindi bikorwa bishobora gukurikira.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nigeria yatangaje ko habayeho ubufatanye bw’inzego z’ubutasi z’ibihugu byombi kugira ngo iki gitero kigende neza.