Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi asimbuye Gasamagera Wellars

Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi asimbuye Gasamagera Wellars

Bazivamo Christophe yagizwe Umunyamabanga Mukuru wa FPR – Inkotanyi mu mavugurura mashya yakozwe mu miterere n’imiyoborere y’uyu muryango.

Abanyamuryango bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR – Inkotanyi, bemeje umushinga wo kuvugurura amategeko agize umuryango n’imiterere ya Komite Nyobozi n’abayijyamo. Abo barimo Abanyamabanga bakuru babiri na ba Visi Perezida babiri.

Hemejwe kandi abagize Komite Nyobozi bashya aribo Uwimana Consolée nka Visi Perezida wa mbere; Kayisire Marie Solange yemejwe ko ari Visi Perezida wa Kabiri.

Bazivamo Christophe yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru naho Gasana Karasanyi Stephen yemejwe nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije.

Bazivamo yasimbuye kuri uyu mwanya Gasamagera Wellars.

Ambasaderi Bazivamo Christopher yize mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1981 ahakura impamyabushobozi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ubuhinzi, aza no kubona impamyabushobozi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Budage muri Kaminuza ya Göttingen mu bijyanye n’ubuhinzi ariko yibanda ku gashami k’ibijyanye n’ubukungu n’iterambere ry’icyaro.

Bazivamo Christophe yabaye umuyobozi w’iyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, kuva mu 1999 kugeza mu 2000. Kuva mu 2000 kugeza mu mpera za 2002, yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Kuva mu mwaka wa 2002 kugeza ku itariki ya 06 Gicurasi 2011,Bazivamo yabaye Minisitiri muri za Minisiteri zitandukanye, zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ubutaka, ibidukikije, amashyamba, amazi na mine, iy’Umutekano n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Guhera muri 2011, Bazivamo Christophe yabaye umudepite mu Nteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba “EALA” aho yari ahagarariye u Rwanda, kugeza hagati muri 2016 ubwo yagirwaga Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe imari n’imiyoborere muri EAC.

Yabanabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria hagati ya 2023 na 2025.

Nyuma y’iyi myanya ya Politiki yose, kuva mu 2002 yari na Visi-Perezida wa FPR-Inkotanyi.

Posted On: Dec 21,2025