Biravugwa ko Bruce Melody yaba yaratandukanye n'umugore we - Icyo Bruce Melody abivugaho

Biravugwa ko Bruce Melody yaba yaratandukanye n'umugore we - Icyo Bruce Melody abivugaho

Bruce Melodie yahakanye iby’amakuru amaze iminsi avuga ko we n’umugore we, Catherine batandukanye, uyu muhanzi akamusimbuza uwitwa Mamy LaDiva.

Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na MIE Empire. Yabajijwe ku makuru avuga ko yasenye ubu nta rugo afite.

Uyu muhazi mu gusubiza yavuze ko ntawe yatumiye ajya kubaka.

Ati “Njyewe mfite uburenganzira bwo kwigarurirwa n’umuntu nshaka. Muranyumva neza? Mfite n’ubwo kubaho ubuzima bwanjye uko nshaka. Ubwo ntafite ni ubwo kuzana umuryango wanjye muri ibi bintu byanyu.”

“Cyokora nka njye nakwizana ariko umuryango wanjye uriho abana banjye na mama wabo. Hanyuma ibijyanye n’irangamimerere ryanjye ni mu mushinga w’irangamuntu bibarizwa. Amakuru ajyanye n’umuryango umuntu asohora ayo abona ntacyo yabangamira.”

Yakomeje avuga ko umuntu wandika kuri X ngo yarasenye, n’ubundi ajya kubaka atari yarigeze amuhamagara.

Ati “None ko ntamuhamagaye nubaka? Namuhamagaye nsenya? Ibyo ni ibyanjye nanjye kandi n’abasenye ni abagabo. Usibye ko naba n’umuyisilamu…mfite uburenganzira busesuye bwo kubaho mu mudendezo wanjye. Rero ntewe ishema n’umuryango wanjye kandi nkunda n’abantu bawuvugaho cyane.”

Yakomeje asaba ko nta muntu wazongera kumubaza iki kibazo.

Ati “Umuryango ndawubaha cyane kuko nawubonye ungoye, bibe mu bihe umerewe neza cyangwa nabi tutitaye ko abantu bashobora kuza bagasakuza ibintu nk’ibyo mukubaha ko abana bakiri bato. Ntekereza ko umuntu wese ugira ubwenge yigeze kuba umwana kandi nawe yamubyara. Iyo uri kwinjira mu muryango umuntu uba uri kwangiza cyane ni umwana. Naho ubundi meze neza. Icyo kibazo ntuzongere kukimbaza.”

Uyu muhanzi kandi yahakanye iby’amakuru amaze iminsi avugwa ko, akoresha ibiyobyabwenge. Ati “Muba mubona abantu babikoresha basa uku?”

Yanabajijwe kandi ku by’amashusho ari mu ndirimbo ye yitwa ‘Munyakazi’ aheruka gushyira hanze, aho agaragara asaba imashini ihuha umusatsi w’umusore yifashishije mu mashusho yayo bamwe bafashe nko kwiyenza kuri The Ben, avuga ko yagiraga abantu inama yo kwirinda umuyaga. 

Posted On: Dec 19,2025