Djihadi arakatiwe hamwe n'abandi bareganwaga ku ikwirakwizwa rya video ya Yampano asambana n'umukunzi we harekurwa umwe

Djihadi arakatiwe hamwe n'abandi bareganwaga ku ikwirakwizwa rya video ya Yampano asambana n'umukunzi we harekurwa umwe

Ni urubanza rwabereye ku rukiko rwa Kicukiro aho rwasomeye uwitwa Uzabakiriho Patric cyangwa Pazzo, uwitwa Savio ndetse na mugenzi wabo kalisa John bakunze kwita Kjohn, bakurikiranweho icyaha cyo gukwirakwiza video ya Yampano asambana n'umukunzi we.

Muri aba basore 5 umwe muri bo akaba ari we warekuwe mu gihe abandi bane bose berekejwe i Mageragere, nyuma yo gukatirwa gufungwa iminsi 30. Muri aba bagiye gufungwa harimo: Uzabakiriho Sprien uzwi nka Djihadi, Ishimwe Patric cyangwa Pazzo, Francois Xavier, Papy Nesta, mu gihe uwitwa Kalisa John we urukiko rwanzuye ko afungurwa by'agateganyo.

Aba bose bafunzwe nyuma yuko umuhanzi uzwi ku izina rya Yampano atanze ikirego, gusa kuri uyu munsi akaba arimo kubarizwa mu Bubirigi mu gihugu cy'Uburayi, aho yavugaga ko yagiye muri gahunda zitandukanye harimo n'izumuziki.

Mu kirego cy'uyu muhanzi yavugaga yareze aba basore ko ari bo basakaje amashusho y'urukozasoni agaragaramo asambana n'umukunzi we ndetse no gutangaza amakuru y'ibihuha.

Mu kuburana, Dhihadi ubushinjacyaha bwavuze ko bumukurikiranyeho icyaha cyo gusakaza no gukwirakwiza amashusho y'urukozasoni ndetse hagarukwa cyane kuri grupe ya whatsapp yanyuzwagamo aya mashusho harimo n'aya ya Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, urukiko rukaba rwanzuye ko uyu Djihadi agomba gukurikiranwa afunze kuko ngo hari impamvu zikomeye zituma agikorwaho iperereza.

Uwitwa Francois Xavier we akurikiranweho kugurisha aya mashusho y'urukozasoni y'umuhanzi Yampano akaba yarayagurishaga ibiceri 200 ngo yashyizwe kuri nimero y'iwe ya telefoni ya momo.

Undi ni Papy Nesta wakiriye video ayihawe n'incuti ye Frolence nawe akaza kuyoherereza Kalisa John, gusa akavuga ko hari n'undi muntu yayoherereje ubwo bakaba abantu 2.

Posted On: Dec 17,2025