Huye: Abarimo ’Aba-Frère’ babiri bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo

Huye: Abarimo ’Aba-Frère’ babiri bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwohereje mu Bushinjacyaha dosiye y’abantu bane bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umu-frère Benoit Hategekimana, wayoboraga ishuri rya EP Autonome de Butare, riherereye mu Karere ka Huye.

Tariki ya 2 Nzeri 2025, nibwo Frère Hategekimana Benoit yitabye Imana. Aho RIB imenyeye amakuru hakozwe iperereza, ubu hakaba hafunzwe abantu bane.

Abafunzwe harimo aba-frère babiri bakoranaga na nyakwigendera, ndetse n’abandi bari bafite aho bahuriye n’iri shuri.

IGIHE yamenye ko dosiye yabo yoherejwe mu Bushinjacyaha tariki ya 18 Ukuboza, 2025 ndetse kuri ubu bose bafungiwe kuri Stasiyo ya RIB ya Ngoma.

Iperereza ryagaragaragaje ko mu ijoro ryo ku wa 1 Nzeri 2025, rishyira ku wa 2 Nzeri, aba bose hamwe na nyakwigendera bagiye kwiyakiririra kuri umwe muri bo, bahava Saa Saba z’ijoro ariko frère Benoit arembye kuko atabashaga kwigenza.

Umwe mu ba frère bagenzi be yamujyanye aho babaga aramuryamisha kandi yarabonaga arembye.

Ku wa 2 Nzeri 2025 Saa Cyenda nibwo Frère Benoit yajyanywe kwa muganga mu bitaro bya CHUB, umuganga wamwakiriye akaba yemeza ko bahamugejeje yamaze gupfa.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha birimo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga. Ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 244 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyo umuntu agihamijwe n’urukiko ahanishwa, igifungo kuva k’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iri hagati ya 300.000 Frw na 500.000 Frw.

Banakurikiranyweho icyaha cyo kuzimanganya ibimenyetso, giteganywa n’ingingo ya 245 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ugihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya 500.000 Frw na miliyoni 1 Frw.

Posted On: Dec 19,2025