Huye: Gitifu w'umurenge wa Rwaniro n'abandi bayobozi batawe muri yoombi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko abayobozi batatu barimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge (Gitifu) wa Rwaniro, mu karere ka Huye batawe muri yombi.
UMUSEKE wamenye amakuru ko mu minsi yashize hari umuturage wakekwagaho ubujura agakubitwa n’abaturage maze bamujyana ku biro by’umurenge afungirwayo (inzu bashobora kwifashisha bafunga umuntu) maze arahapfira.
Mu gukora iperereza habanje gutabwa muri yombi umukozi w’umurenge ushinzwe imari n’ubutegetsi (Admin) mu murenge wa Rwaniro, mu karere ka Huye na SEDO wo muri kariya kagari yakubitiwemo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwaniro witwa Rugira Amandin.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko Polisi na RIB bafunze bariya bayobozi mu gukora iperereza.
Yagize ati “Bakurikiranweho icyaha cyo kudatabara uri mu kaga, kandi iperereza rirakomeje.”
Bariya bayobozi bose uko ari batatu bafungiye mu karere ka Huye.