Ibintu 10 biza ku isonga mu kwangiza igits1na cy'umugabo mu buryo bukomeye buri mugabo wese akwiye kwirinda
Nyuma yo gukora inkuru ku bintu byangiza cyane igitsina cy'umugore, incuti za iwacumarket.xyz zadusabye ko twanabashakira ibintu byangiza cyane igitsina cy'umugabo, akaba ari byo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.
Mu bintu byangiza igitsina cy'umugabo harimo:
1. Ihungabana: Ihungabana iryo ari ryo ryose ryangiza cyane imikorere y'igitsina cy'umugabo, ryaba irituruka ku mpanuka, irituruka ku ihohoterwa..
2. kwihambira no kwikanyaga: kwambara imyenda ihambiriye cyane cyane cyane imyenda y'imbere, bituma amaraso adatembera neza mu mubiri, ibi bikaba byatera kurwara kwishimagura cyangwa se infection.
3. Ibikomere bituruka ku kwiyogosha insya: kwiyogosha insya wikomeretsa nabyo ni kimwe mu bishobora gutuma imikorere y'igitsina cyawe yangirika cyane.
4. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina: izi ndwara nk'imitezi, mburugu... ni indwara mbi cyane zishobora gutuma umuntu ajojoba cyangwa akarwara za infection.
5. Ibibazo by'umutima: indwara z'umutima, umuvuduko w'amaraso, ibinure byinshi ndetse n'umubyibuho ukabije na byo byangiza cyane imikorere y'igitsina cy'umugabo cyane cyane ibijya n'ubushake bwo gukora imibonano.
6. Indwara nka diabete na zo zangiza cyane imikorere y'igitsina cy'umugabo cyane cyane ibijyanye no gufata umurego igihe yitegura gukora imibonano.
7. Kunywa itabi ryinshi n'inzoga nyinshi na byo nikimwe mu byangiza cyane imikorere y'igitsina cy'umugabo
8. Hari kandi n'imiti imwe nimwe yangiza igitsina cy'umugabo cyane cyane imiti ivura umuvuduko,...
9. Kutagira imisemburo ihagije cyane cyane umusemburo wa kigabo uzwi nka Testosterone.
10. Imiterere y'ubuzima bwo mu mutwe nayo ishobora kwangiza cyane imikorere y'igitsina cy'umugabo aha twavuga nko guhorana umuhangayiko, umunaniro ndetse n'ibibazo mu mibanire ye n'abandi.
Inama:
Abagabo bagirwa inama yo kwirinda no kurwanya umunaniro n'umuhangayiko bikabije, gukora sporo kenshi no kurya neza birinda umubyibuho ukabije ndetse n'ibinure byinshi, ikindi ni ukwambara imyenda idahambiriye cyane imyanya y'ibanga kugirango ibashe guhumeka no kwisanzura bihagije.