Igisirikare cya Israel cyishe umusirikare mukuru mu ngabo za Iran

Igisirikare cya Israel cyishe umusirikare mukuru mu ngabo za Iran

Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyishe umwe mu bayobozi bakuru mu mutwe w’ingabo zidasanzwe wa Iran, Hussein Mahmoud Marshadad al-Jawhari.

Marshadad yiciwe mu gitero cya drone cyagabwe mu gace ka Ansariah kari mu majyaruguru y’iburasirazuba bwa Liban, mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ukuboza 2025.

Ibiro ntaramakuru bya Liban byatangaje ko abantu babiri bapfiriye muri iki gitero cyagawe ku modoka yerekezaga ku mupaka wa Syria.

IDF yasobanuye ko Marshadad yari umuntu w’ingenzi mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Iran uzwi nka ‘Quds’, aho yari ashinzwe kuyobora no gukurikirana “ibikorwa by’iterabwoba byibasira Israel”.

Yasobanuye ko Marshadad yayoboye ibitero by’iterabwoba byagabwe kuri Israel no ku nzego z’umutekano zayo, abikoreye muri Syria no muri Liban.

Urupfu rwa Marshadad rushobora kongera umwuka mubi uri hagati ya Israel na Iran. Muri Kamena 2025, ibihugu byombi byagabanyeho ibitero bikomeye byamaze iminsi 12.

Iyi ntambara yatangijwe na Israel, ubwo yarasaga ku nganda za Iran zitunganya ingufu za nucléaire, ishinja iki gihugu umugambi wo gukora intwaro zo kuyirimbura. Iran yarasubije, yangiza ibikorwaremezo byinshi byo mu mijyi irimo Tel Aviv.

Ku wa 24 Ukuboza 2025, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yabwiye ingabo z’igihugu cye zitwara indege z’intambara ko bashobora kongera kurasa i Tehran kuko Iran ikomeje gushyigikira umutwe witwaje intwaro wa Hamas ukorera mu ntara ya Gaza na Hezbollah ikorera muri Liban.

Marshadad yiciwe mu gitero cyagabwe muri Liban

Marshadad yiciwe mu gitero cyagabwe muri Liban

Posted On: Dec 26,2025