Imbere ya Perezida Kagame, Bamporiki ati ’Iri joro nsinziriye najya mu ijuru nishimye’
Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, yasabye imbabazi Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, anashimira Perezida Paul Kagame urangwa n’imbabazi, wamubabariye agafungurwa.
Bamporiki yasabiye imbabazi mu Nama y’Inteko Rusange ya 17 y’Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi. Mu gihe cy’umwanya w’ibiganiro, yahagurutse asaba ijambo, avuga ko iyo aza kuba atari imbabazi za Perezida Kagame yari kuba agifungiye i Mageragere.
Ati "Bitabaye ku bw’imbabazi nari kuba ntari hano, nari kuba ndi aho ibyaha nakoze amategeko yagennye ko njya kandi mpakwiye ariko mu bushishozi bwanyu no mu bupfura bwanyu, mushima kunkurayo bidasabye ko igihe cyagenwe kigera. Ndasaba abanyamuryango mbanze mbibashimire.”
Perezida Kagame yahise amusubiza ati "Nibwire ko ibyo byose byabaye wabivanyemo isomo ubu tureba imbere tugiye gukora neza kurusha."
Bamporiki yahise amusubiza ati "Ndabashimiye, uwo mugisha wo mu Nteko rusange muyoboye ni wo numvaga nifuza. Iyi nteko ndayibona nk’iriba nakwikubitamo nkavuka ubwa kabiri, umubabaro nateye abanyamuryango, hari ibintu umuntu avuga bikaba byanasohora, ndatekereza ko iri joro nsinziriye najya mu ijuru kandi nishimye.”
Bamporiki yavuze ko yababaje abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi n’Umukuru w’Igihugu ndetse ko atazongera gutekereza kuba yakwegera aho umubabaro wababaza umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi wakomoka.
Yashimangiye ko ibyo yashinjwe akanahamwa byabaye, ati “Nakiriye indonke, mbikora nkanjye, ntangira nsaba imbabazi ariko nkumva atari imbabazi zanyu ntabwo nava mu isibo y’abanyabyaha i Mageragere ngo ngere mu isibo y’abanyamuryango mu ngoro y’Inkotanyi ngo mbone icyo mvuga…ntabwo nzongera gusubira inyuma.”
Ku wa 23 Mutarama 2023 ni bwo Urukiko Rukuru rwategetse ko Bampiriki afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.
Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Kugira ngo ahamwe n’ibyaha, hashingiwe ku mafaranga agera kuri miliyoni 10 Frw yahawe n’umushoramari Gatera Norbert ufite Uruganda rwitwa Norbert Business Group n’ubusitani buzwi nka Romantic Garden buherereye ku Gisozi, kugira ngo amuhuze n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ibikorwa bye ntibifungwe.
Bitewe n’uko ibikorwa yari kumufashamo bitari bihuye n’inshingano ze, byongeye mu iperereza bikagaragara ko Bamporiki ari we wamutanzeho amakuru ku buyobozi, yarangiza akamwizeza kumufasha, ibyaha byahinduye isura.
Yatangiye gukurikirawaho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.
Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa barimo Bamporiki ryasohotse ku wa 18 Ukwakira 2024.