#IsraelMbonyi: Indirimbo 10 zatumye BK Arena imara amasaha ane yaka umuriro - uko byari byifashe mu gitaramo - AMAFOTO
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israël uzwi cyane nka Israel Mbonyi, yongeye kwandika amateka adasanzwe nyuma yo kuzuza BK Arena ku nshuro ya kane yikurikiranya, ibintu bitigeze bigerwaho n’undi muhanzi n’umwe waba uw’imbere mu gihugu cyangwa uvuye hanze.
Ni mu gitaramo cyihariye yise “Icyambu 4”, cyabaye mu ijoro rya Noheli, kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukuboza 2025, aho yahaye abakristu n’abakunzi b’umuziki we Noheli itandukanye n’izindi, yuzuyemo ishimwe, ibyishimo n’umwuka wo kuramya Imana.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu barenga 10.300, bari buzuye BK Arena mu mpande zose kuva hasi mu kibuga kugera hejuru ku myanya yo hejuru, bigaragaza uko Israel Mbonyi akomeje kwiyubakira igikundiro kidasanzwe.
Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro Saa 7:46 PM, aririmba adahagarara kugeza Saa 9:34 PM, afata akaruhuko k’iminota 30, agaruka Saa 10:07 PM kugeza asoje Saa 12:07 AM.
Mu masaha ane yamaze ku rubyiniro, ntiwabonaga abakunzi be barambirwa; imbaraga zari zose, indirimbo ku yindi, ibyishimo bigakomeza kwiyongera.
Mu ndirimbo nyinshi yaririmbye, hari izagaragaje mu buryo bugaragara ko BK Arena “yanyeganyejwe”, ku buryo umuziki, amajwi n’amarangamutima byahinduraga isura y’icyumba uko indirimbo yashiraga indi igatangira.
1. Sitamuacha
"Sitamuaca" cyangwa “Naramufashe Sindekura” yahinduye ibintu muri BK Arena.
Iyi ni imwe mu ndirimbo nshya Mbonyi yasohoye muri uyu mwaka 2025 yishimiwe cyane kuri album ye nshya “Hope”. Iyi ndirimbo iri mu mudiho w’injyana nyafurika zijya gusa na Afro-piano ni imwe mu ndirimbo Mbonyi afite zibyinitse cyane zinoroshye gufata mu mutwe.
Indirimbo "Sitamuaca (Naramufashe sindekura)", yishimiwe bidasanzwe kubera uburyo yihuta, aho yahagurukije abantu bose bari muri BK Arena babyinana na Israel Mbonyi.
Ni indirimbo aririmbamo agira ati "Ni iki kizantandukanya n’urukundo rwe? Amakuba n’ibyago ntibyabishobora. Iby’uyu munsi n’iby’ejo na byo ntibyabishobora. Yego naramufashe, sindekura. “Ayeee Naramufashe Sindekura.x2”
2.Hari ubuzima
Iyi niyo indirimbo yapfundikiye iki gitaramo cya Israel Mbonyi yishimiwe cyane n’abari basigaye muri BK Arena ku buryo uwari ufite ikintu mu ntoki nk’umupira cyangwa agatambaro kose yahitaga akazamura mu kirere akakazunguza.
Ni indirimbo yasohotse mu 2017 aririmbamo agira ati "Mumaranishe imibabar' ukubwirana ibi byanditswe. Kuko mu gicuku cya nyuma ari bwo twe tuzarema; Muririmbe za ndirimbo z'ihumure, Nyuma y'ibihe n'ibicu hariyo ubundi. buzima iyo hoho (hari ubuzima iyolele)”
3.Nina Siri
"Nina Siri" yo mu 2023 ni imwe mu ndirimbo zazamuye izina rya Mbonyi muri Afurika ku buryo budasanzwe. Ibi byongeye kugaragara muri BK Arena ubwo yari ayizamuye abari basigaye bicaye bahise bazamuka bataramana nawe ijambo ku rindi.
Iki gitaramo cyarimo abanya-Kenya, Tanzania na Uganda aha bafashijwe cyane kurushaho dore ko kuba iri mu Giswahili bituma n’abo bayisangamo cyane. Niyo ndirimbo yafunguye amarembo ye yo gukora indirimbo zubakiye ku rurimi rw’igiswahili.
4.Sinzibagirwa
Iyi ni ndirimbo Mbonyi yashyize hanze mu 2017 ni imwe mu ndirimbo abantu hafi yabose babyinye ndetse baririmbana ijambo ku rindi kuva itangiye kugeza irangiye.
Iyi nayo ni imwe mu ndirimbo yanyeganyeje inkuta za BK Arena kuva kubari hasi no hejuru bayibyinye aho ntan umwe wasigaye.
Ndirimbo igizwe n’amagambo agira ati “Ayiyeeee, ndatangayeehehe! Sinzibagirwa. Menye ko utarobanura, k'ubutoni, Uwagukiranukiye, wese uramwemera. Ineza yawe nyinshi yamenyekanye. (kw'isi hose) Kw' ivuko, iwacu naho bararirimba. (baranezerewe)”
5.Icyambu
Ubwo byari bigeze mu saa 11: 50PM nibwo Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo "Icyambu" yo mu 2022.
Iyi ni indirimbo ifite amateka akomeye kuri uyu muhanzi dore ko ariyo yakomoyeho izina ry’ibi bitaramo akora kuri buri Noheli kuva mu 2022.
Ubwo yazamuraga iyi ndirimbo abari bakiri muri BK Arena bahise bongera kuba bashya, bakomeza gufatanya na we kuririmba ubona ko binjiye mu wundi mwuka.
Ni ndirimbo aririmba agira ati “Yesu n’inkoni yanjye ngenderaho. Ni icyambu gikomeye nambukiraho. Subwa mbere bwa kabiri andamira natsikiye, Ankomeresha ijambo ry’umurava, Ishyimbo yiwe ikampumuriza, Jya mbivuga negamiye umugaba w’Ingabo, Nshira ubwoba nshira impumu, Ndahagarikiwe.”
6.Nzibyo Nibwira
Mu gihe bamwe basaga n’abananiwe nyuma yo kuririmba indirimbo zirimo “Urwo Rutare”, Israel Mbonyi yakurikijeho “Nzibyo Nibwira” yagaruriye imbaraga abari muri BK Arena bari batangiye kwicara.
Ku bazi Mbonyi iyi ni imwe mu ndirimbo bazi cyane iri muzatumye yamamara cyane.
Mu magambo yayo, hari aho agira ati “Nzi ibyo nibwira…Ngaho mugende mubwire abababaye, muhumurize abakomeretse, mubabwire ko dufite Imana itajya ihinduka.”
Ibintu byahinduye isura kurushaho ubwo Mbonyi yari ameze nkuyirangije nyuma y’iminota 7 yari amaze ayiririmba, Mbonyi yahise ayisirimbana n’abari mu gitaramo, ibintu biba ibindi bindi.
7.Yaratwimanye
Iyi ni indirimbo ya kabiri Israel Mbonyi yaririmbye ubwo yari ageze ku rubyiniro. Ni indirimbo yishimiwe cyane n’abitabiriye igitaramo cye dore ko baririmbanaga na we ijambo ku rindi.
Abakunzi be bose bahagurutse bafatanya na we kuririmba, yewe n’abari mu myanya y’icyubahiro nta n’umwe wari wicaye.
8.Ku marembo y’Ijuru
Ku Marembo Y’Ijuru’ na yo yaririmbanye ijambo ku rindi n’abitabiriye dore ko amaze imyaka irenga umunani ayishyize ahagaragara, byumvikanisha ko bayizi cyane.
Yanabaye indirimbo idasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko mu bitaramo byinshi yagiye ayifashisha mu gushyushya abantu, no kumvikanisha neza umuhamagaro we.
9.Ndakubabariye
Iyi ni indirimbo iremamo icyizere uwagitakaje wibwiraga ko Imana itamubabarira.
Ni ndirimbo uyu muhanzi yaririmbye ubwo yasaga n’usoje indirimbo ya gatanu amatara ya BK Arena yahise azimywa.
Abitabiriye igitaramo benshi bahise bacana amatoroshi ya telefoni zabo, Mbonyi akomeza kuririmba iyi ndirimbo nabo bakomeza kumwikiriza kuburyo ntawe wabonaga ushaka kwicara.
10.Nzaririmba
Ni indirimbo Mbonyi yaririmbye ubwo yari agarutse mu gice cya kabiri cy’igitaramo cye.
Uyu muhanzi wari wambaye imyenda y’umukara, yagarutse yayihinduye yambara ishati y’umweru, ipantaro isa n’ubururu bwerurutse n’inkweto z’umukara.
Yahise yinjirira ku ndirimbo yise "Nzaririmba" yasohoye mu myaka itandatu ishize, nayo abakunzi bayizi ijambo ku rindi ku buryo uko yayirimba kose yaba yihuta cyangwa igenda gake baba biteguye kujyana nawe.
Mu gusoza, igitaramo “Icyambu 4” cyongeye kwerekana ko Israel Mbonyi atari umuhanzi gusa, ahubwo ari umuyobozi w’umwuka n’umunyabigwi mu gutegura ibitaramo byujuje ireme, bigahuza abantu mu byishimo no mu kuramya Imana.
Ni amateka akomeje kwandikwa, BK Arena ikaba ihindutse nk’icyambu cy’ibihe bya Noheli ku bakunzi b’umuziki wa Israel Mbonyi.
Mu bihugu bitandukanye ku Isi, Noheli ntikiri umunsi wo kwibuka ivuka rya Yezu gusa, ahubwo yanabaye igihe Abakristu bahurira hamwe mu bitaramo by’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bigafasha benshi kuyizihiza mu buryo bwimbitse kandi bufite igisobanuro.
Mu mijyi migari yo ku migabane itandukanye, amatorero n’abahanzi b’indirimbo zo kuramya bategura ibitaramo bya Noheli byitabirwa n’abantu ibihumbi n’ibihumbi. Ibi bitaramo biha Abakristu umwanya wo gusangira umunezero, gushimira Imana no kongera kwibuka urukundo n’amahoro bizanywe n’ivuka rya Kristu.
Ku bakristu benshi, kwitabira ibi bitaramo ni nko gusenga binyuze mu muziki, aho indirimbo zibafasha gukira ibikomere by’umutima, kongera icyizere no kwinjira mu mwaka mushya bafite imbaraga nshya zo kwizera. Biba ari n’umwanya wo guhura n’abandi bemera Imana, bigatuma bumva ko bari mu muryango mugari w’abizera.
By’umwihariko mu bihe Isi ihura n’ibibazo bitandukanye birimo imvururu, ibikomere by’ubuzima n’ihungabana ry’imitima, ibitaramo bya Noheli bihinduka icyambu cy’ihumure n’amahoro. Abitabiriye batahana ubutumwa bw’icyizere n’isezerano ryo gukomeza kwizera ejo hazaza heza.
Ibi bitaramo bigaragaza ko Noheli atari umunsi wo kwinezeza gusa, ahubwo ari igihe cyo gusubira ku nkomoko y’ukwemera, gukundana no gusangira umunezero, bigahuriza hamwe Abakristu bo hirya no hino ku Isi mu mwuka umwe wo kwizihiza ivuka rya Kristu.











