Juma Jux Wahuriye bwa mbere na Priscilla Ojo mu Rwanda yavuze icyo yamukundiye
Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Juma Jux yahishuye ko atigeze akundana n’umugore we, Priscilla Ojo baheruka kurushinga kubera ubwamamare bwe, ahubwo ko yamukunze bwa mbere amubonye, atazi ko ari icyamamare muri Nigeria.
Ibi Jux yabitangaje mu kiganiro yagiranye na radiyo Yanga FM yo muri Lagos muri Nigeria, aho yasobanuye uko yahuye na Priscilla Ojo bwa mbere ndetse n’icyatumye afata icyemezo cyo kumugira umugore.
Jux yavuze ko yahuriye na Priscilla Ojo mu Rwanda, aho yari yagiye mu bikorwa bitandukanye, akamubona bwa mbere akamukundira ubwiza bwe, atazi na gato ko ari umuntu uzwi cyane mu myidagaduro yo muri Nigeria.
Ati “Nahuye na Priscilla mu Rwanda. Icyo gihe sinari nzi ko ari icyamamare. Namubonye bwa mbere ndavuga nti ‘byiza cyane!’, uyu mukobwa ni mwiza cyane. Byari urukundo rwo gukunda umuntu ku nshuro ya mbere umubonye.”
Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nyuma yo kugirana ibiganiro byinshi na Priscilla, ari bwo yaje kubona ko ari umuntu wihariye, ufite imyitwarire myiza n’ubushobozi bwo kuganira no kumva abandi, bituma afata icyemezo cyo kumugira umugore.
Ati “Nyuma y’ibiganiro twagiranye, nibwo nasanze ari we muntu nifuza kubana na we ubuzima bwanjye bwose. Ni bwo nafashe icyemezo cyo kumurongora. Na nyuma twongeye guhura inshuro nyinshi, sinari nzi ko ari icyamamare.”
Jux yavuze ko byabaye ngombwa ko amenya ubwamamare bwa Priscilla Ojo nyuma y’igihe, ubwo yamutumiye mu rugo iwe muri Zanzibar, amafoto n’amakuru yabo bikajya hanze bikavugwa ku mbuga n’amaradiyo atandukanye.
Ati “Nabimenye nyuma y’igihe, ubwo namwakiraga muri Zanzibar, abantu n’itangazamakuru bagatangira kubivuga. Ni bwo natangiye gusobanukirwa neza uwo ari we mu by’ukuri.”
Uyu muhanzi yemeye ko kurushinga Priscilla Ojo byagize ingaruka nziza ku mwuga we, cyane cyane mu kumenyekana kurushaho muri Nigeria no mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, aho abafana be biyongereye ku buryo bugaragara.
Juma Jux na Priscilla Ojo bashyingiranywe mu ntangiriro z’uyu mwaka, baza no kwibaruka umwana w’umuhungu bise Rakeem, wavukiye muri Canada ku wa 24 Kanama 2025.

Priscilla ni umugore w’imyaka 24 y’amavuko, akaba ari imfura y’umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Nigeria, Iyabo Ojo.
Juma Jux mu 2024 ni bwo yerekanye Priscilla nyuma yaho atandukanye na Karen Bujulu bahoze bakundana.
Aba bombi batandukanye ku mpamvu zitamenyekanye. Inkuru yo gutandukana kwabo yahamijwe n’uko muri Mata 2024, Juma yagaragaye asomana n’Umunyamideli Huddah Monroe mbere yo gukundana Priscilla.
Jux yakundanye n’abandi bakobwa barimo Vanessa Mdee batandukanye uyu mugore agashakana na Rotimi, banamaze kubyarana abana babiri barimo umukobwa witwa Imani wavutse mu 2023 n’umuhungu witwa Seven wo muri Nzeri 2021.