Kicukiro: Umukozi wo mu rugo arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica umukobwa bakoranaga agahisha umurambo
Umusore w’imyaka 28 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Gahanga, arahigishwa uruhindu akekwaho kwica umukobwa bakoranaga, agahisha umurambo mu isanduku.
Byabaye ku Cyumweru tariki ya ya 21 Ukuboza 2025, ubwo abakoresha b’uwo muhungu n’umukobwa bari batashye ubukwe.
Ntakirutimana Samuel wakoreshaga aba bombi yatangaje ko bahamagaye kuri telefone abo bari basize mu rugo ariko bakajya babura uwitaba, nyuma agasaba murumuna we kujya mu rugo kureba icyabaye.
Avuga ko uyu murumuna we yageze iwe akabura umufunguririra ariko bagakoresha urufunguzo rw’igipangu basanzwe babika mu rugo rw’umubyeyi wabo.
Ati “Binjiye basanga urugi rurafunguye bajya kureba umwana. Basanze urugi rw’icyumba cyacu barwishe, ariko basanga umwana asinziriye.”
Muri ako kanya, umugore wa Ntakirutimana ndetse n’umuvandimwe w’umugabo we, bahise berecyeza kuri uru rugo, basanga mu nzu harimo akavuyo kenshi no mu cyumba bararamo cyajagarajwe.
Uyu mugabo ati “Mukuru wanjye yagarutse aho nari ndi mu bukwe, akihagera, umugore yahamagawe na ba bana barampamagara, batubwiye bati ‘Mutoni twamusanze mu isanduku bamwishe’.”
Uyu mugabo avuga ko yahise ava mu by’ubukwe agahita ajya kumenyesha Uwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Avuga ko na we atiyumvisha impamvu uriya musore yaba yishe mugenzi we w’umukobwa. Ati “Nta makimbirane bari basanzwe bagirana. Umukobwa yari amaze amezi atandatu, umuhungu we amaze ibyumweru bitatu.”
RadioTV10 yatangaje ko Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yahamije ayo makuru, ko kandi inzego z’ibanze zahise zimenyesha iz’umutekano kugira ngo zikore iperereza.
Ati “Ni ko bimeze, hari umukobwa wakoraga mu rugo wasanzwe yapfuye. Birumvikana ikintu cya mbere dukora nk’inzego z’ibanze iyo hagize umuntu ubura ubuzima ni ukumenyesha inzego z’umutekano.”
Ukekwa aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa, yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu giteganywa ku cyaha cyo kwica umuntu biturutse ku bushake, mu ngingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.