Kivu y’Amajyaruguru: Uhagarariye ’Umuryango w’Abatutsi’ yasabye ko Gen Maj Ekenge afungwa

Kivu y’Amajyaruguru: Uhagarariye ’Umuryango w’Abatutsi’ yasabye ko Gen Maj Ekenge afungwa

Perezida w’umuryango w’Abatutsi bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, David Karambi Fati, yasabye ko Gen Maj Sylvain Ekenge atabwa muri yombi kubera kwibasira abo muri ubu bwoko.

Ubwo Gen Maj Ekenge yari kuri televiziyo ya RDC (RTNC) tariki ya 27 Ukuboza 2025, yavuze ko gushakana n’umugore w’Umututsikazi bisaba kwitonda kuko ngo ntibabyarana n’abo badahuje ubwoko.

Aya magambo yamaganywe bikomeye yatumye tariki ya 28 Ukuboza, Umugaba Mukuru w’ingabo za RDC, Lt Gen Jules Banza Mwilambwe, ahagarika by’agateganyo Gen Maj Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi wazo.

Tariki ya 29 Ukuboza, Karambi yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ibaruwa ifunguye, amugaragariza uburyo Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwibasirwa.

Karambi yagize ati “Nubwo Leta ya RDC yafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo uyu muntu, tubona ibi bidahagije bitewe n’uburemere bw’ivangura n’iheza riri mu magambo mabi yavuze ku bwoko bw’Abatutsi.”

Uyu Munye-Congo yatangaje ko mu gihe intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC, amagambo y’umusirikare ukomeye nka Gen Maj Ekenge ashobora kwenyegeza ubugizi bwa nabi bukorerwa ubwoko bw’Abatutsi, bugasubiza inyuma gahunda z’amahoro.

Yasabye Umuryango w’Abibumbye gutanga ubufasha kugira ngo Gen Maj Ekenge afungwe, agezwe mu rukiko rufite ububasha bwo kumuburanisha, kandi ko abandi bavuga amagambo nk’aya bakwiye kwamaganwa ku mugaragaro, abaturage bibasirwa barindirwe umutekano.

Ati "Hashingiwe ku masezerano y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imyanzuro y’akanama k’umutekano ku gukumira jenoside n’ibyaha byibasira inyokomuntu, turasaba ko mwagira uruhare mu gufata ako kanya uwatangaje ayo magambo no kumushyikiriza inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha."

Umunyamakuru wa televiziyo ya RDC (RTNC) wakiriye Gen Maj Ekenge mu kiganiro, Joseph Oscar Mbal Kahij, na we yahagaritswe by’agateganyo mu kazi kubera ko kwemera ko amagambo y’uyu musirikare atambuka.

Posted On: Dec 30,2025