Kuba mufite abaturage beza ntimubahe ibyo mubagomba ni icyaha mukwiye kwicuza - Perezida Kagame ku bayobozi badaha serivice abaturage
Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda mu byiciro bitandukanye ku musanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, avuga by’umwihariko abashinzwe inzego z’umutekano hamwe n’abaturage bakomeje kubumbatira ubumwe.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama Nkuru ya 17 y’Umuryango FPR - Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatanu i Rusororo.
Perezida Kagame yavuze ko mu nzego ashimira cyane harimo iz’umutekano muri rusange.
Ati “Mu nzego nshaka gushimira zindi, hari inzego z’umutekano, inzego z’umutekano muri rusange. RDF, Polisi, abasekirite, aba bantu ibyo bakora, ibyo bakorera igihugu cyacu twese, sinavuga ko mfite byinshi birenze ibyo bakora mbasaba, barabyujuje. Izi ngabo zacu, ni ingabo nahoze iteka nifuza kugira.”
Yakomeje avuga ko usibye abashinzwe umutekano, abaturage b’u Rwanda ari abo gushimirwa byihariye.
Ati “Ariko noneho navuga ku baturage, aba baturage mureba u Rwanda dufite, sinzi ko hari igihugu gifite abaturage beza nk’abacu. Impamvu ndayikubwira. Urebye aho tuvuye, muri politiki y’amacakubiri, jenoside, ariko tukaba tugeze aha, aho abaturage bari hamwe n’Isi yose yirirwa ishaka kongera kubasubiza [inyuma], buriya ahantu ha mbere hananiye abantu bo hanze bashaka kudusenya, bashatse kureba uko bazana mu Banyarwanda umwiryane, abaturage barabananira.”
Yavuze ko abahunze igihugu bari barabaye ibikoresho by’abashakaga gucamo Abanyarwanda ibice.
Ati “Na bariya bahunze igihugu buriya ni bo babanje gukoresha bari hano, ngo babanze bacemo ibice RPF, batandukanye Abanyarwanda, bakaza bakabogeza, bariya bari za Amerika, za Afurika y’Epfo.”
“Hakaza abantu bavuye i Burayi bati ariko wowe uzi ko ari wowe ukwiriye kuba Perezida, erega bikamujyamo, akabishaka, ariko kubishaka si icyaha, hari inzira binyuramo. Iyo ubishatse gusa ugashaka gukora wibwira gusa ngo abo bazabigufashamo … byagiye bibananira bajya aho bagiye, abandi ntabwo byabahiriye.”
Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’u Rwanda babereye ibamba abashatse gucamo igihugu ibice, yaba abashakaga kwitwikira imiryango itegamiye kuri leta n’abandi.
Ati “Abaturage bacu baranze baba ab’u Rwanda. Aho rero ni ho namwe mubera akaga, mumbabaza, kuba mufite abaturage bameze batya mwarangiza mukabakiniraho ntimubahe ibyo mubagomba. Ni icyaha kidakwiriye kubabarirwa.”
Yavuze ko kuba u Rwanda rufite abaturage beza ariko abayobozi ntibabahe ibyo babagomba ari ibintu abayobozi bakwiriye kwicuza. Ati “mwicuze, muhinduke, mukore ibintu bizima.”
Yanashimye kandi imitwe yindi ya politiki kuba itemera ko Abanyarwanda bacibwamo ibice.
Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage biri mu byishimirwa cyane kuko bifite amanota 90,02%.
Ni ubushakashatsi bwamuritswe na RGB kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025.