Kumpa uburenganzira bwanjye si ibyo ngomba kugusaba mpfukamye- Perezida Kagame

Kumpa uburenganzira bwanjye si ibyo ngomba kugusaba mpfukamye- Perezida Kagame

“Njye abafite ibyo bahaguruka basaba, barwanira uko baba babikora kose ndabyumva ndetse impamvu nabyumva, ni uko ari nk’ibyo twakoze natwe tukiri bato kurinda tugera aha ,urugamba rwa RPF, amateka ya RPF, ni iki kiyagize ni ukuvuga ngo hari ibyo ungomba, ugomba kubimpa. Abantu bakoresha wenda uburyo butandukanye ariko ni bimwe kumpa uburenganzira bwanjye ntabwo ari ibyo ngomba kugusaba nkapfukama.Oya.”

Ubwo ni ubutumwa bwatanzwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, akaba na Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi, ubwo yari yitabiriye Inama Nkuru y’uwo Muryango, yateranye kuri uyu wa 17 Ukuboza.

Perezida Kagame yibukije Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi ko badakwiye kuba ba ntibindeba kugeza ku rwego abo bayobora bahagurutse bagaharanira uburenganzira bwabo.

Yabagaragarije ko kandi batagomba gutegereza ababibutsa ko hari ibyo bagomba kubona badahabwa, ahubwo bagomba kuzuza inshingano biyemeje uko bikwiye.

Umukuru w’Igihugu abigarutseho mu gihe bimwe mu bihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo birimo; Tanzania na Kenya ndetse n’ibindi byo ku Mugabane wa Afurika bimaze igihe mu myigaragambyo, y’abamagana ubutegetsi, banasaba Leta kuzuza inshingano zayo uko bikwiye no guhangana n’ibibazo byugarije abaturage by’umwihariko urubyiruko.

Imibare y’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Chadema igaragaza ko abaguye mu myigaragambyo mu Ukwakira n’Ugushyingo abasaga 2,000, mu gihe muri Kenya kuva 2024, amagana y’abantu bapfuye.

Perezida Kagame ashingiye kuri ibyo bikorwa yagize ati: “Hari ibihe bigezweho ibyo mubona hirya no hino na byo bya politiki by’urubyiruko rusigaye ruhaguruka rukagira ibyo rusaba, uziko ari byo! Bakwiriye kugira ibyo basaba, mwebwe RPF tugomba gutegereza ko hari abazatwibutsa ko hari ibyo tubagomba bagomba kubidusaba ubwo twaba twarujuje inshingano zacu?

Aho abantu barinda guhagurukana bati turashaka iki turashaka iki… ubwo ni ukuvuga ngo twarakibuze ntacyo waduhaye ni byo?.”

Perezida Kagame yabibukije ko ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no gutekereza ku byo bakwiye kuba bakora bikajyanishwa n’icyerekezo gihari.

Yagaragaje ko urubyiruko ari bo ruhanze amaso kandi ari bo bafatwa nk’intangarugero bityo ko urugero batanga ari rwo bazakurikiza muri iki gihe no bihe bizaza.

Yabasabye kwimakaza indangagaciro zizatuma abakiri bato babafata nk’icyitegererezo bazashobora kubaka igihugu. 

Posted On: Dec 20,2025