Min. Nduhungirehe yavuze amagambo akomeye kuri Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye

Min. Nduhungirehe yavuze amagambo akomeye kuri Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yakozwe ku mutima n’igitaramo “Icyambu 4” cya Israel Mbonyi cyabereye muri BK Arena mu ijoro rya Noheli, kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukuboza 2025.

Nyuma yo kucyitabira, Amb. Nduhungirehe yifashishije urubuga rwa X (yahoze ari Twitter), atangaza ubutumwa bushimira uyu muhanzi, agaragaza ko igitaramo cye cyari kiri ku rwego rwo hejuru cyane.

Yagize ati “BK Arena yuzuye abantu, amasaha ane y’igitaramo cy’indashyikirwa, n’umubano wihariye hagati ya Israel Mbonyi n’abitabiriye. Nta gushidikanya, Israel Mbonyi arenze kuba umuhanzi wa Gospel.”

Aya magambo y’uyu muyobozi yumvikanisha uburyo igitaramo ‘Icyambu 4’ cyarenze gususurutsa abantu, kikaba cyarafashije benshi kwinjira mu mwuka wo kuramya, gusabana no kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye.

Igitaramo cya Israel Mbonyi cyitabiriwe n’abantu 10.300, bari buzuye BK Arena mu mpande zose, aho uyu muhanzi yamaze ku rubyiniro amasaha ane, aririmba indirimbo ze zakunzwe, ashyiraho umubano udasanzwe n’abari baje kumwumva.

Ubutumwa bwa Amb. Olivier Nduhungirehe bugaragaza ko Israel Mbonyi akomeje kubaka izina ridasanzwe, atari mu muziki wo kuramya gusa, ahubwo no mu gutegura ibitaramo bifite ireme, bifasha abantu guhurira mu byishimo, amahoro n’ishimwe, by’umwihariko mu bihe bya Noheli.

Ibi bikomeza gushimangira ko ‘Icyambu’ atari igitaramo gisanzwe, ahubwo ari urugendo rwo kuramya rumaze kuba umuco ku bakunzi b’umuziki wa Israel Mbonyi mu Rwanda no hanze yarwo.

Izina yangaga ryabaye ishingiro ry’“Icyambu"

Israel Mbonyi aherutse kubwira itangazamakuru, uburyo izina rye ryabanje kumubera ikibazo, ariko nyuma rikarushaho kugira igisobanuro gikomeye mu buzima bwe n’umurimo akora, kugeza ubwo yanasohoye indirimbo yitwa “Icyambu”.

Ati: “Imana impamagara, yampamagaye mu izina ryanjye, irambwira ngo witwa Mbonyicyambu nzakugira icyambu cy'abantu bose. Ariko iryo zina ntabwo narikundaga kugeza n'aho nari naragiye ku ishuri niyita "Mbonyimfura Eric" uko ni ko nari nariyise, kubera kudakunda izina, aho nari mu mashuri abanza."

Yasobanuye ko uko gusobanukirwa n’igisobanuro cy’iryo zina ari byo byaje kuba imvano y’igitaramo “Icyambu”, aho abantu b’ingeri zitandukanye bahurira bakaruhuka mu mwuka, bagasengera hamwe kandi bagahindurirwa ubuzima.

Israel Mbonyi yavuze ko mu bitaramo binyuranye yakoze, yakiriye ubutumwa bwinshi bw’abantu bagize impinduka mu buzima bwabo. Ati: “Ikintu kinkora ku mutima ni abantu bampa ubuhamya, bakambwira ko bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, abandi bakavuga ko bakize binyuze mu bitaramo byanjye.”

Yongeyeho ko ibi bitaramo byabaye umwanya wihariye kuri benshi, kuko babanza kwizihiza Noheli mu miryango yabo, hanyuma mu masaha y’umugoroba bakitabira igitaramo cye cyo kuramya Imana.

Abajijwe igihe n’imbaraga bisaba gutegura igitaramo nk’iki, Israel Mbonyi yavuze ko bisaba imbaraga nyinshi, ariko bikoroha bitewe n’abantu bakorana. Ati: “Nta muntu wabishobora wenyine. Bisaba abantu benshi, atari njyewe gusa.”

Yavuze ko igitekerezo cyo gukora igitaramo kuri Noheli cyaturutse ku nshuti ze zirimo Mushyoma Joseph ‘Boubou’ na David Bayingana, bamugiriye inama yo gutinyuka agakora icyo gitaramo n’ubwo yumvaga abifitiye impungenge. Ati: “Ni abo bantu babiri banteye imbaraga zo kuhakorera igitaramo. Ndabashimira cyane.”

Mu myaka 11 ishize, Mbonyi yabaye umwe mu bahanzi bake b’indirimbo zo kuramya Imana bagize uruhare rukomeye mu guhindura isura y’uyu muziki mu Rwanda no mu karere.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Nina Siri,” “Ku Musaraba,” “Hari Impamvu,” “Intashyo,” “Icyambu,” “Ku musaraba” n’izindi nyinshi zakomeje gukoreshwa mu materaniro no mu masengesho hirya no hino.

Yashyize hanze Album nyinshi zakunzwe, aho buri imwe yagaragazaga intambwe nshya mu mwuga we, haba mu myandikire y’indirimbo, mu mitegurire y’umuziki no mu bwiza bw’amashusho (Video Clips).

By’umwihariko, igitekerezo cy’igitaramo “Icyambu” cyabaye ikimenyetso cyihariye kimuranga, aho yakomeje kugihindura umwanya wo guhuriza hamwe abantu b’ingeri zitandukanye bagasenga kandi bagahumurizwa.



Israel Mbonyi kandi yagaragaye mu bitaramo bikomeye byo mu gihugu no hanze yacyo, by’umwihariko mu bihugu byo muri Afurika no hanze yayo, bituma izina rye rirushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga nk’umuhanzi wihariye mu ndirimbo zo kuramya Imana.

Mu myaka amaze mu muziki, Mbonyi yakomeje kwirinda impaka n’amakimbirane ashingiye ku buzima bwe bwite, ahitamo ko izina rye rimenyerwa cyane n’umuziki we n’ubutumwa awutangamo aho kurimenyerwa n’ibihuha.

Posted On: Dec 26,2025