Muri ingurube z'ishyamba - Putin abwira Abanyaburayi
Perezida Vladimir Putin yatangaje ko u Burusiya bushobora kwigarurira ubundi butaka bwo muri Ukraine hakoreshejwe ingufu niba Kyiv n’abanyapolitiki b’i Burayi, bataganiriye ku mushinga w’amasezerano y’amahoro Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangije.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiranye ibiganiro n’u Burusiya, ndetse no ku ruhande rumwe zigirana ibiganiro na Kyiv n’abayobozi b’i Burayi, ku byifuzo bigamije kurangiza intambara yo muri Ukraine, ariko kugeza ubu nta masezerano aragerwaho.
Kyiv n’inshuti zayo zo mu Burayi bafite impungenge ku byifuzo bisaba ko Ukraine yatakaza igice cy’ubutaka bwayo, mu gihe Ukraine yo isaba ko ihabwa ubwishingizi ku mutekano wayo.
Mu nama ngarukamwaka ya Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya, Putin yavuze ko u Burusiya bwohereje abasirikare ibihumbi n’ibihumbi muri Ukraine mu 2022, bukomeje gutsinda ku mirongo yose y’urugamba kandi ko buzagera ku ntego zabwo haba hakoreshejwe ingufu za gisirikare cyangwa inzira ya dipolomasi.
Putin yagize ati “Niba uruhande ruhanganye natwe n’abarushyigikiye b’abanyamahanga banga ibiganiro bifatika, u Burusiya buzabohora ubutaka bwabwo nk’uko amateka abigaragaza, hakoreshejwe ku ngufu za gisirikare.”
Magingo aya, u Burusiya bugenzura hafi 19% by’ubutaka bwa Ukraine, harimo n’igice cya Crimea bwigaruriye mu 2014, kimwe n’igice kinini cy’akarere ka Donbas mu Burasirazuba, igice kinini cya Kherson na Zaporizhzhia n’ibice bito by’utundi turere tune.
U Burusiya buvuga ko Crimea, Donbas, Kherson na Zaporizhzhia ubu ari ibice by’igihugu cyabwo. Ukraine ivuga ko itazigera yemera ibyo, kandi ko hafi ya byose mu bihugu by’isi bifata ibyo bice nk’ibigize Ukraine.
Abayobozi b’i Burayi bavuga ko bashyigikiye Kyiv kandi ko u Burusiya budakwiye kwibeshya ngo butware ubutaka butari ubwabwo.
Putin yavuze ko ubutegetsi bwa Joe Biden wahoze ayobora Amerika, bwari bugamije gusenya u Burusiya, ko n’abanyapolitiki b’i Burayi bari bafite uwo mugambi nyir’izina.
Yashinje abanyapolitiki b’i Burayi ko bashyuha mu mutwe, abagereranya n’ingurube nto z’ishyamba, kuko ngo bahura bakwirakwiza ko umunsi umwe igihugu cye kizatera ibyo muri NATO.
Putin ati “Nabivuze inshuro nyinshi: ibi ni ikinyoma, ni amateshwa, ni amateshwa yuzuye ku byerekeye igitero cy’u Burusiya ku bihugu by’i Burayi.”