Ngoma: Umugabo wasanzwe cyobo yapfuye umukobwa amuryame hejuru yatunguye benshi

Ngoma: Umugabo wasanzwe cyobo yapfuye umukobwa amuryame hejuru yatunguye benshi

Umugabo wari usanzwe yishyuza imisoro mu Murenge wa Sake mu Karere ka Ngoma, yaguye mu mwobo wahoze ari ubwiherero apfiramo, abaturage batungurwa no gusanga hari umukobwa umuryamye hejuru.

Uyu mugabo yapfuye mu ijoro rishyira tariki ya 26 Ukuboza 2025, mu Kagari ka Nkanga.

Umugabo wasanzwe mu mwobo yapfuye yari afite imyaka 50, akaba yari asanzwe yishyuza imisoro muri uyu Murenge wa Sake, umukobwa basanze amuri hejuru afite imyaka 29. Uyu mugabo yari afite umugore n’abana.

Bamwe mu baturage batabaye, bavuze ko babasanze baguye mu cyobo cyahoze ari ubwiherero kiri ahantu mu rutoki iruhande rw’akayira gato. Bakeka ko nyakwigendera n’uwo mukobwa bari bari gusambana bakagwamo kuko ngo bari biriwe basangira inzoga.

Umwe mu baturage wabibonye biba yavuze ko uwo mugabo yasohokanye n’uwo mukobwa kuri Noheli bajya kwiyakira, nyuma ngo ubwo bari batashye basanze baguye mu cyobo, umugabo ari hasi umukobwa amuri hejuru.

Ati “ Ikintu twakoze ni ubutabazi bwo kubazamura, umwe twamuzamuye dusanga yapfuye undi twamuhungije tubona agaruye ubuzima.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko ibyabaye kuri abo baturage babifata nk’impanuka.

Yagize ati “Amakuru twayamenye mu masaha y’ijoro ryakeye, icyobo cyari hafi y’ahari inzira abantu banyuramo, ni impanuka. Umwe yitabye Imana undi ajyanwa ku kigo nderabuzima akomereza ku bitaro bya Kibungo kugira ngo yitabweho n’abaganga.’’ 

null

 

Posted On: Dec 28,2025