Nta muntu RPF yirukana, n'abagenda ni bo baba bijyanye - Tito ku mbabazi Bamporiki yasabye

Nta muntu RPF yirukana, n'abagenda ni bo baba bijyanye - Tito ku mbabazi  Bamporiki yasabye

Umuyobozi Mukuru w’Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, Tito Rutaremara, yatangaje ko mu mahame y’umuryango wa FPR Inkotanyi hatabamo kwirukana umunyamuryango kuko usabye imbabazi yongera ikwamwakira.

Rutaremara yabisobanuriye One Nation Radio ubwo yakomozaga ku mbabazi Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, aherutse gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Bampoririki yasabiye imbabazi mu ruhame tariki ya 19 Ukuboza 2025, ubwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriraga mu nama y’Inteko Rusange yabereye mu ngoro y’umuryango, i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Perezida Paul Kagame yamubwiye ati “Nibwire ko ibyo byose byabaye wabivanyemo isomo ubu tureba imbere tugiye gukora neza kurusha."

Yasubije Umukuru w’Igihugu ati “Ndabashimiye, uwo mugisha wo mu Nteko Rusange muyoboye ni wo numvaga nifuza. Iyi nteko ndayibona nk’iriba nakwikubitamo nkavuka ubwa kabiri. Umubabaro nateye abanyamuryango, hari ibintu umuntu avuga byanasohora, ndatekereza ko iri joro nsinziriye najya mu ijuru kandi nishimye.”

Rutaremara yasobanuye ko umuryango utirukana abana bakoze amakosa kuko iyo umwana asabye imbabazi, yakirwa, agasubira mu rugo. Yagaragaje ko iyo ari yo mpamvu FPR Inkotanyi ari umuryango, aho kuba ishyaka.

Ati "FPR ntabwo yirukana abantu. Ubaye ikigoryi agira atya, akigendera, ariko iyo agarutse agasaba imbabazi, muramwakira, mukongera mukamurera hamwe n’abandi. Ni ho dutaniye n’amashyaka kuko twe ni umuryango, ni cyo gituma tuwita umuryango wa FPR. Ni umuryango, uje wese awujemo turamwakira."

Rutaremara uri mu batangije FPR Inkotanyi, yasobanuye ko Perezida Kagame yahannye Bamporiki kandi ko yanamubabariye ariko ko yagombaga no gusaba imbabazi abanyamuryango nk’uko yabigenje.

Ati "Nk’uriya yari Minisitiri, Perezida ni we wari wamuhannye, Chairman wa RPF yamugiriye imbabazi ariko araza asaba n’imbabazi n’abanyamuryango bose. Ni ko bikora mu muryango wacu wa RPF. Nta muntu tujya twirukana, umuntu ni we wijyana."

Bamporiki yatawe muri yombi muri Mutarama 2023 nyuma yo gukatirwa n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka itanu no gucibwa ihazabu ya miliyoni 30 Frw, azira kwihesha ikintu cy’undi akoresheje uburiganya no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Kuva Bamporiki yatangira gukurikiranwaho ibi byaha, yemeye ko yakiriye indoke, asaba imbabazi. Yafunguwe hashingiwe ku mbabazi Perezida Kagame yatanze tariki ya 18 Ukwakira 2024.

Posted On: Dec 24,2025
Tags: