Ntimukangereranye n'utunyamaswa duto - Bruce Melody yongeye kwishongora kuri The Ben

Ntimukangereranye n'utunyamaswa duto - Bruce Melody yongeye kwishongora kuri The Ben

Abakunzi b’umuziki banyuranye bakomeje kwibaza niba Bruce Melodie yaba yongeye kubura intambara y’amagambo kuri The Ben, ni nyuma y’uko asohoye indirimbo akavugamo amagambo bikekwa ko yavugaga kuri uyu muhanzi banagiye guhurira mu gitaramo.

Wumvise neza indirimbo ‘Munyakazi’ ya Bruce Melodie, ukayiha umwanya hari aho agira ati “Ntimukangereranye n’utunyamanswa duto ntukubita ijanja.”

Ni amagambo benshi batekereje ko ari ayo gushoza intambara y’amagambo kuri The Ben cyane ko aba bahanzi bamaze iminsi bakunze kugereranywa cyane.

Uretse kuba bakunzi babo bakunze kubagereranya, The Ben akunze kwiyita Tiger ‘Igisamagwe’ ibyo bahuza no kuba Bruce Melodie yaririmbye asaba abantu kutongera kumugereranya n’utunyamanswa duto.

Kugereranya aba bahanzi ntabwo byarangiriye mu bafana kuko na Bruce Melodie na The Ben mu kiganiro baherutse gukorana n’abanyamakuru bakanyujijemo buri wese yivuga imyato agaragaza ko arenze kuri mugenzi we.

Ubwo aba bombi bari bahuriye mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 15 Ukuboza 2025, umunyamakuru yabajije Bruce Melodie niba yifata nka nimero ya mbere biturutse ku butumwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga, yarangiza bugaherekezwa n’umubare wa 001.

Uyu muhanzi mu gusubiza ati “Ndabisubiza muha [umunyamakuru] urugero nkunda gukoresha ingero. Turi igihugu gito gikikijwe n’ibihugu binini ariko kubera ko tuzi ahantu turi turabizi ko turi aba mbere. Mushakemo igisubizo.”

The Ben asubiza ibijyanye n’iki kibazo cy’uwa mbere hagati ye na Bruce Melodie, yagize ati “Yiyise uwa mbere mu gakino ariko njye ndi ntagereranywa.”

Aba bahanzi ubwo bari babajijwe niba igitaramo ‘The New Year Groove’ bagiye guhurira kizaba iherezo ry’umwuka mubi umaze iminsi hagati yabo, nta numwe wigeze abyemeza atyo.

Aha The Ben yagize ati “Mbaye umunyakuri, ni igitaramo kigamije guha ibyishimo Abanyarwanda.”

Bruce Melodie we asubiza iki kibazo yagaragaje ko gikubiyemo ibintu bibiri. Ati “Njye nagisubiza mu buryo bubiri. Abafana ntabwo bajya babura kutugereranya rero mu yandi magambo ihangana ntiryabura kuko bikorwa namwe. Icya kabiri umuziki niko umeza hanyuma bikarangira ari ibyishimo kuko dutanga ibyishimo ntabwo dushwana.”

Buri wese muri aba bahanzi yateguje abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya mbere y’iki gitaramo. Bruce Melodie ati “Mu gihe kitarenze iminsi itatu ndashyira hanze indirimbo nise ‘Munyakazi’ kugira ngo niduhura ku wa 1 Mutarama 2026, muzamenye aho iryo zina ryavuye.”

The Ben we ati “Mu gihe kitarenze iminsi itanu ndabasohorera indirimbo nise Indabo Zanjye.”

The Ben na Bruce Melodie bategerejwe guhurira mu gitaramo ‘The New Year Groove’ kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Posted On: Dec 16,2025