Nyuma yo guhagarika imikoranire na 1:55AM Ltd, Kenny Sol yavuze ikigiye gukurikiraho

Nyuma yo guhagarika imikoranire na 1:55AM Ltd, Kenny Sol yavuze ikigiye gukurikiraho

Kenny Sol wari umaze igihe atari guha umwanya munini umuziki, yavuze ko yari acecetse kubera ko yari yarafashe akanya ko kongera kwisuganya nyuma yo gutandukana na 1:55AM Ltd yari isanzwe imufasha.

Ibi Kenny Sol yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari abajijwe ibyo yari ahugiyemo cyane ko mu 2025 atakunze kugaragara cyane mu muziki.

Aha Kenny Sol yavuze ko kutagaragara cyane mu muziki mu 2025 byatewe n’uko yari amaze guhindura uburyo yakoragamo nyuma yo kuva muri 1:55AM Ltd.

Ati “Ni ibintu byatewe n’uko uburyo bwo gukora bwari buhindutse nyuma yo gutandukana na 1:55AM Ltd, nongera kugarura abantu banjye nkasubiza ibintu ku murongo nk’uko byahoze, ni ibintu bisaba umwanya uhagije.”

Kenny Sol ahamya ko nyuma yo kwisuganya akongera guhuza abo bakoranaga mbere yo kwinjira muri 1:55AM Ltd, arangije umwaka wa 2025 yongeye gusubukura iby’umuziki.

Ati “Gahunda ni ugukora ubudahagarara no guhangana muri rusange abantu babone ibyo biteze, hari ibitekerezo by’abafana tugenda tubona by’uburyo abafana batwizeramo, rero mporana ubwoba bwo kudahaza ibyifuzo by’uko bamfata.”

Uyu muhanzi yahise ashyira hanze indirimbo yise ‘Haje gushya’ iyi ikaba ibimburiye ibindi bikorwa binyuranye ateganya guha abakunzi be mu 2026.

null

Kenny Sol yemeje ko kimwe mu byo kumwitegaho umwaka utaha ari album nshya ndetse akanakora igitaramo kinini.

Posted On: Dec 26,2025